Uwacu yatangije Itorero ry’abakozi ba WASAC
Uyu munsi kuwa 2 Werurwe 2024, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n’Iterambere ry’Umuco Uwacu Julienne, yatangije ku mugaragaro Itorero ry’abakozi ba WASAC ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.
Mu ijambo rye, yabasobanuriye ko iterambere rirambye u Rwanda rwifuza rigomba kubakira ku muco, abasaba kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu byo bakora byose.
Yabashishikarije kugira imitekerereze mpinduramatwara, muri iri Torero bakireba bakishimira aho bakoze neza, bakinenga aho batakoze neza bagamije gukosora kugira ngo WASAC ibashe kugera ku ntego zayo.
Yabasabye kandi kuzahiga imihigo isubiza ibibazo bihari, abizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Iri Torero rigamije gutoza abakozi ba WASAC Indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, imyitwaririre mbonezamurimo batanga serivise inoze, icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturarwanda bose, hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.
Muri iri Torero Intore zizatozwa mu buryo butanu bukoreshwa muItorero burimo imyitozo ngororamubiri, akarasisi n’intambwe y’intore, imikoro n’imikorongiro, ibiganiro, gutarama no guhiga.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…
A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…
The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…