Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, abaha ikiganiro ku mateka y'itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi yibanda ku yahoze ari Komini Shyorongi.

Yagaragaje ko umugambi wa Jenoside watangiye mu 1990, umara imyaka 4 ushyirwa mu bikorwa. By’umwihariko muri Komini Shyorongi, mu Gushyingo 1992 habaye ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi bukozwe n'Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR, ziyobowe na Burugumesitiri Hitimana Alexandre.

Ubwo bwicanyi bwamaganwe n'abagize Komite Nyobozi y'Ishyaka MDR muri Perefegitura ya Kigali Ngari mu ibaruwa bandikiye Perezida Habyarimana, banerekana amazina y’abategetsi bakomeye ku rwego rw'Igihugu bari baburi inyuma barimo Depite Habimana Bonaventure na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, Munyazesa Faustin.

Yasoje ikiganiro cye atanga imoanuro zikurikira:

  •  Twishimire y’uko abajenosideri batagize ijambo rya nyuma ku hazaza h’u Rwanda. 

  • Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zatsinze abicanyi zidusubiza ubuzima, bityo tugomba gukomera ku buyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu. 

  • Dukomeze twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tuzasige n’abana bacu bakomeza kubibuka. 

  • Dushyire hamwe kandi twese nk’Abanyarwanda twiyubakire Igihugu, duharanira ko kiba Igihugu gikomeye kitabeshejweho n’amahanga.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro dufite wo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza, ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.

Abanyarwanda twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ashaririye yaranze Igihugu, dukwiye kwigiraho kugira ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yasenye umuryango nyarwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni isomo Abanyarwanda twigiyeho ko ubumwe bwacu buruta ibyadutanya uko byaba bimeze kose. Amahanga na yo akwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo dushyize hamwe hubakwe ejo heza h’abatuye Isi.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →
-->