Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'inzego za Leta zirimo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Minisiteri y'Ubutabera, Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'Amategeko; cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. 

Abitabiriye iki gikorwa, yabahaye ikiganiro ku mateka ya politiki y'ivanguramoko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abakuru kubwiza abato ukuri ku mateka, birinda kuyagoreka.

Ati, “Abakuru bacaga umugani ngo umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye. Ntidukwiye kugira abana imbata y’amateka mabi twanyuzemo, tubahisha ukuri, tubabeshya, cyangwa dushaka kurengera ibyaha byakozwe n’abacu. Abato badukeneyeho ukuri twanyuzemo aho twavukiye, twakuriye, twabaye, twize, twakoze, bityo tukubaka u Rwanda ruzi aho rwavuye kandi rufite abahanga nkatwe turi hano n’abaturage biyemeje, bafatanyije, kutazasubira inyuma.”

Yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’igihe cyose nk’uko Itegeko Nshinga ryemeje ko ari inshingano ihoraho muri aya magambo: “Twebwe, Abanyarwanda, twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu”…. « Twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku Turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose. »

Bisobanuye ko Kwibuka bitagomba gusa kuba hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Karindwi, ngo hanyuma Abanyarwanda bisubirire mu buzima busanzwe, batavanyemo isomo ry’imikorere ikosora ibyangijwe n’amateka ya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Yagaragaje ko iyo umuntu akoze isesengura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu bintu bigaragara, ni ukubona ko nta rwego na rumwe, rwaba urwa Leta, abikorera, amadini, rudafite abantu bakoze Jenoside kuva mu bayobozi bakuru no mu bakozi. Ishusho y’imanza zabereye mu nkiko, zaba iz’u Rwanda n’izo mu mahanga irabyerekana. 

Ati, “Mu bantu bakatiwe n’inkiko z’ibihugu by’amahanga nk’Ububiligi, Ubuholandi, Ubufaransa, Sweden n’ahandi dusangamo Ababikira 2 barimo uwari umukuru wa Monastère y’i Sovu Sr Gertrude na mugenzi we Sr Kizito. Muri Finlande, urukiko rwakatiye igifungo cya burundu Pasitoro François Bazaramba wayoboraga Itorero rya Baptistes mu Rwanda. Urukiko rwa Arusha rwakatiye Padiri Seromba wasenyeye Kiliziya ku Batutsi i Nyange na P. Emmanuel Rukundo wakoze Jenoside i Kabgayi. Rwakatiye Pasitoro Elizaphan Ntakuritimana wayoboraga Itorero ry’abadivantiste ku Mugonero muri Karongi. Izi ni ingero.”

Yakomeje agaragaza ko ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Urukiko rwa Arusha rwakurikiranye Abaminisitiri 15, 10 muri bo rwabahamijwe icyaha cya Jenoside, barimo na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda wemeye ibyaha 11 yakoze ku giti cye n’ibyo yafatanyije na Guverinoma yayoboraga. Ba Minisitiri bayoboraga izi nzego n’abari abayobozi bakuru ndetse n’abakozi, barimo benshi bakoze Jenoside.

Yasabye abanyepolitiki bo muri iki gihe kutamera nk’abababanjirije babibye urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside, baharanira kubiba amahoro n’urukundo kuko abayoborwa bakurikiza umurongo utangwa n’abayobozi.

Ati, “Hari umugani Abanyarwanda baca ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, bashaka kuvuga ko urugero rutanzwe n’ababyeyi cyangwa abayobozi rwaba rubi cyangwa rwiza ni rwo rukurikizwa n’abagenerwa amabwiriza. No muri Jenoside ni ko byagenze kuko yateguwe kandi iyoborwa na Guverinoma, bigatuma ikwira hose ku buryo bworoshye.”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro dufite wo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza, ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.

Abanyarwanda twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ashaririye yaranze Igihugu, dukwiye kwigiraho kugira ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yasenye umuryango nyarwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni isomo Abanyarwanda twigiyeho ko ubumwe bwacu buruta ibyadutanya uko byaba bimeze kose. Amahanga na yo akwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo dushyize hamwe hubakwe ejo heza h’abatuye Isi.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →

Tariki 21/4/1994: Umunsi w’isoni ku Muryango w’Abibumbye

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko tariki 21 Mata 1994 ari umunsi w’isoni ku muryango w’Abibumbye (ONU) kuko kuri iyo tariki ari bwo…

Read more →
-->