UR-Rukara: Abanyeshuri biyemeje gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda
Uyu munsi tariki 30 Ukwakira 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza, habereye ibiganiro ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, inzitizi zigihari n’uburyo bwo kuzikemura.
Mu kiganiro cyacaga kuri Radio Rwanda (Amahumbezi) kiyobowe n’abanyamakuru Ndungutse Epa na Mushashi Aimée Beauté, urubyiruko rw’abanyeshuri bahawe urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo n’umusanzu wabo mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Abanyeshuri bagaragaje imiterere y’ubumwe n’ubudaheranwa aho biga, abo batuye, mu miryango yabo; ibibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu byo abanyeshuri bagaragaje biranga Ubumwe bw'Abanyarwanda harimo kwiyumvamo ubunyarwanda, gukorera hamwe, gufatanya, gutezanya imbere no gusenyera umugozi umwe.
Bagaragaje ko mu bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda harimo ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara muri bamwe mu rubyiruko; ababyeyi batabwiza ukuri abana babo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; urubyiruko rucyibona mu ndorerwamo z'amoko; inyigisho mbi ziswe izo "ku ishyiga" zitangirwa mu rugo ndetse n’ikoreshwa ridakwiye ry'imbuga nkoranyambaga.
Abanyeshuri baragaragaja zimwe mu ngamba zigomba gufatwa harimo kwitabira ibiganiro bitanga ubumenyi ku mateka y'ukuri y'u Rwanda; kuba urumuri ku babyeyi bagitanga inyigisho mbi ku bana babo; no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro Umunyamabanga Uhoraho Uwitoze Mahoro Eric yahaye aba banyeshuri, yabibukije ko Ubumwe bw'Abanyarwanda bushingiye ku muco wabo.
Yaberetse ko kuba dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Kagame Paul, bikomoka ku mahitamo n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka ubumwe bwabo no kwigira ku masomo bakura ku mateka, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomoje ku bitwaza imyemerere bakabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda, agaragaza ko imyemerere yose ikwiye kujyana no gukunda umurimo kuko ari wo ugeza abantu ku iterambere rirambye.
Yashoje abibutsa ko indangagaciro zarangaga abakurambere bacu nko gukunda Igihugu, ubupfura, ubunyangamugayo, ubutwari, ubworoherane, gukunda umurimo, ubusabane, ubuntu, no kumenya kuzigama, zikwiye gukomeza kubaranga nk'abatojwe neza, ndetse nk'abarezi b'abana b'u Rwanda.
Ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu mashuri, ni uburyo bwiza bwo gukomeza kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda zifasha guhangana n’imbogamizi zikigaragara zibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…