Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric yasoje Itorero rya WASAC, icyiciro cya 2
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, Umunyamabanga Uhoraho Uwitonze Mahoro Eric yasoje Itorero ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Ltd), ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera, aho bamaze iminsi batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bizabafasha kunoza inshingano zabo.
Yabasabye kwimakaza imitangire myiza ya serivisi z’amazi, isuku n’isukura, bazirikana ko amazi ari ubuzima kandi ko ubuzima budashoboka ahatari amazi, bityo bakaba bakwiye kubahisha izina ry’Ubutore bahawe ry’Indemyabuzima.
Yabibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose yubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura, irabibegurira kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo n’ubwitange mu kubibyaza umusaruro, baharanira ko Umuturarwanda wese abona amazi meza.
Yabasabye ko kuba kuba umusemburo w’impinduka nziza muri nyuma y’iri Torero, banoza imikorere n’imikoranire mu kazi kabo ka buri munsi, barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo, bakora nk’abikorera, biganisha ku cyerekezo cy’Igihugu 2050.
Muri uyu muhango, habayeho na Kora Ndebe yo gutanga amazi meza yo kunywa ku Ntore zizajya zitabira Itorero, aho abakozi ba WASAC bitabiriye Itorero batanze ikigega n'uburyo bwo kuyungurura amazi, hakaba hashyizweho ibuye ry'ifatizo ahazubakwa umuyoboro amazi ajya afatirwaho.
Itorero ryasojwe uyu munsi ni icyiciro cya Kabiri cy’abakozi ba WASAC, nyuma y’icyiciro cya mbere cyatojwe muri Werurwe 2024, bikaba biteganyijwe ko muri rusange hazatozwa abakozi 1500 ba WASAC Ltd, aho abasigaye na bo bazatozwa muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Intore zitozwa mu buryo butanu busanzwe bukoreshwa mu Itorero burimo imyitozo ngororamubiri, akarasisi n’intambwe y’intore, imikoro n’imikorongiro, ibiganiro, gutarama no guhiga.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…