Umuganura 2024: Min. Dr Bizimana yifatanyije n’ab’i Kayonza
Kuri uyu wa 2 Kanama 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yayoboye umuhango wo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Kayonza, aho yahaye abana amata nk'ikimenyetso cyo kurerera u Rwanda neza abazarukorera.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, yibukije ko Umuganura ari isoko y’ubumwe Abanyarwanda bashingiraho bakorana umurava, baganuzanya bahereye ku bana bato, kuko bituma bateganyiriza ibihe bizaza.
Yaboneyeho gukangurira abantu ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, amadini n'amatorero, abikorera, n'Abanyarwanda bose muri rusange, gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kugira ngo hatagira uwata ishuri yagiye gushaka amaramuko.
Akamaro k’Umuganura
Umuganura ni umunsi Leta y'u Rwanda yifuje ko uba ngarukamwaka, wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani, ukizihizwa n'Abanyarwanda n'inshuti zabo kubera ko ari umunsi ukomeye mu muco w'u Rwanda kuva kera.
Abanyarwanda bizihiza Umuganura kugira ngo basabane mu byishimo by'umusaruro bagezeho kandi barebere hamwe aho bakeneye kongera imbaraga ngo barusheho gutera imbere.
Kwizihiza Umuganura ni umwanya wo kurebera hamwe akamaro k'umuco nyarwanda mu bikorwa byose no mu buzima bwa buri munsi, akaba ari na yo mpamvu Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu wa 2011, ishingiye ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry'lgihugu no mu bumwe bw'Abanyarwanda.
Ubwo abakoloni bacaga Umuganura mu wa 1925, bagacira ishyanga Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo, ntibari bagamije guca uwo muhango gakondo wonyine, ahubwo byajyanye no kwibagiza Abanyarwanda indangagaciro ubumbatiye. Uyu Gashamura abazungu bamuregaga kuvanga amasaka n'amasakaramentu, bishatse kuvuga ko Abanyarwanda bakomeye ku mihango gakondo yabahuzaga irimo n'umuganura w'amasaka bamwe banga kuyoboka amasakaramentu n'iyobakamana abazungu bazanye, n'ababayobotse bakabivanga byombi rwihishwa.
Umuganura wabaye rero inkingi ikomeye mu mibereho y'Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu, kuko akamaro n'agaciro byawo byatumye abasokuruza bacu bagenda bawuhererekanya natwe tukaba tukiwubahiriza. Uyu ni umunsi ndangamuco ukomeye mu buzima bw'Abanyarwanda, kuko twibukaho imihango ndangamuco yabaye ifatizo rikomeye ryo kubaka u Rwanda no guhuriza hamwe abana barwo. lyo tuwizihiza twibuka kandi ko wabaye ifatizo ry'umurimo no kuzigama mu guteganyiriza ibihe bizaza.
Uyu mwaka ibirori byo kwizihiza Umuganura bigendeye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura isoko y’ubumwe ‘nishingiro ryo kwigira: Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri." lyo ngingo iri mu nsanganyamatsiko idukangurira kuganuza abato cyane cyane abari mu mashuri.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…