Ukwakira: Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura. 

Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri uyu mwaka wa 2024 kuje mu gihe dutangiye gahunda y’iterambere y’imyaka itanu ya Guverinoma. Ni umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata ingamba zo gukomeza kwimakaza amahitamo y’Abanyarwanda yo KUBA UMWE no gushyira imbere ibibahuza bibafasha kwihuta mu iterambere.

IMITERERE Y’UBUMWE N’UBUDAHERANWA MU GIHE TUGEZEMO

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%. 

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaraza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ubudarehanwa aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%. 

Nubwo imibare yerekana igipimo gishimishije, bigaragara ko mu Banyarwanda hakiri ibibangamiye imibanire myiza n’ubumwe bwabo birimo ibisigisigi by’ivangura n’amacakubiri, ibikomere n’ihungabana bigira ingaruka ku mibanire y’imiryango n’imyitwarire y’urubyiruko, abarangiza ibihano ku byaha bya jenoside basubira mu buzima busanzwe bo n’imiryango basanze batarateguwe mu buryo buhagije, abihisha inyuma y’ivugabutumwa n’imyemerere bakayobya Abanyarwanda, imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga aho zimwe muri zo ziba umuyoboro w’amacakubiri n’imvugo zibiba urwango. 

Ibyo byose biradusaba kugaruka ku muco nyarwanda, indangagaciro na kirazira bishimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ari na yo mpamvu insanganyamatsiko y’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa muri uyu mwaka igira iti: ‘‘INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA, ISOKO Y’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA.’’

Intego z’ukuKkwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni ugusuzuma intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda aho batuye, aho bakorera, no mu muryango mugari (Ibyagezweho n’inzitizi); gusobanukirwa uruhare rw’umuco nyarwanda, indangagaciro na kirazira mu kugira imyumvire, imitekerereze, imyitwarire n’imikorere ihamye ndetse no gufata ingamba zo gukumira no gukemura ibibazo bikigaragara bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.

Ku rwego rw’Igihugu, uku Kwezi kuratangirizwa mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024.

Topics


Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →
-->