Uko umuntu akenera umwuka ngo abeho ni ko Abanyarwanda dukeneye ubumwe – Min. Dr Bizimana

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Karere ka Nyaruguru yabereye mu Murenge wa Kibeho. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abaturage baturutse mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru.

Mu kiganiro yatanze ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko uko umuntu akenera umwuka kugira ngo abeho ari na ko Abanyarwanda dukeneye ubumwe kugira ngo u Rwanda rubeho none n’ejo no mu binyejana byinshi biri imbere ubwo tuzaba tutakiriho.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye nyuma y’ibiganiro byakorewe mu Mirenge igize Akarere ka Nyaruguru kuva ku wa 26 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 2 Mutarama 2025, byahuje ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’ibyiciro bitandukanye by’inzego zatowe. Muri ibyo biganiro byagaragaye ko hari ibikorwa bimwe bibangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yifashishije gihamya z’amateka, yagaragaje uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’abakoloni n’abamisiyoneri ndetse na Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, asaba abaturage ba Nyaruguru n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside bubakira ku kuri, babumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bazirikana ko kubaka u Rwanda rwa twese ari inshingano ya buri wese.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->