U Rwanda ntirukiri cya Gihugu cya Gahutu PARMEHUTU na MRND byigishaga – Min. Dr Bizimana
Ku wa 15 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yasuye abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, abaganiriza ku nshingano yabo yo kurinda Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Muri ibyo biganiro bibera mu Igororero rya Nyamasheke kuva ku wa 18 Werurwe 2025, Minisitiri Dr Bizimana yabagaragarije ko ari ngombwa kumva no kwakira uburemere bw’ibyaba bakoze kugira ngo basubire mu muryango nyarwanda bafite imyumvire mizima, aho bazahura n’abo biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakagomba kubana neza. Ati, “Mukwiye kumenya ko mwakoze ibyaha ndengakamere, mugaharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi”.
Mu mpanuro yabahaye, yabasabye ko buri wese akwiye kwisuzuma, kureba uburemere n'ubukana bwa Jenoside yakoze, akiyemeza gutandukana n'ingengabitekerezo yayo burundu, bazirikana ko u Rwanda rw’ubu rutakiri Igihugu cya Gahutu nk'uko amashyaka ya PARMEHUTU na MRND yabyigishaga. Ati, “U Rwanda ni Igihugu cy'Abanyarwanda bose, kandi n'abakoze Jenoside bagomba kugira uruhare mu kurinda ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.”
Yabasabye kandi kubwiza imiryango yabo ukuri ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyoroshya mu mibanire n'abacitse ku icumu. Ati, “Kubabwiza ukuri bijyana no gufatanya kubaka no kurera neza abana banyu. Ukuri kurakiza, nta muntu ukizwa n'ikinyoma.”
Gahunda y’ibiganiro bihabwa abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusoza ibihano, yateguwe na MINUBUMWE ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS); iyi gahunda ikaba igizwe n’inyigisho zigamije gufasha abagororwa bitegura kurangiza ibihano:
Kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside;
Gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu,
Kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri bo, ku miryango yabo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’Igihugu muri rusange;
Gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Gutegura abarangiza ibihano bijyana no gutegura umuryango bagiye gukomerezamo ubuzima. Ni muri urwo rwego MINUBUMWE ikomeza kunoza imikoranire no kongerera imbaraga abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane imiryango itari iya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere isanzwe ifite ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa no kwimakaza imibanire myiza. Iyo miryango kandi ifasha abarangije ibihano kwinjira mu matsinda y’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa.
Inyigisho zihabwa aba bagororwa zibafasha kurenga ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze, kubohoka no kwisanzura mu muryango bakomerejemo ubuzima, gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze no gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, kubana neza n’abandi no kwirinda isubiracyaha.
Iki ni icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda yatangiranye n’abagororwa b’abagabo, bikaba biteganyijwe ko abagororwa b’abagore bo bazahurizwa mu Igororero rya Nyamagabe mu gihe kiri imbere.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…