Rusizi: Umunyamabanga Uhoraho Eric Mahoro yabibukije amahitamo yo KUBA UMWE

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric yitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyagezweho na Caritas Cyangugu na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, mu guteza imbere imibereho myiza, ubuzima, iterambere n'imibanire myiza mu Banyarwanda, kuva mu mwaka wa 2021-2024. 

Mu ijambo rye, yashimiye uruhare rwabo muri gahunda z'Igihugu zo gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, ubwiyunge n'ubudaheranwa, nyuma y'amateka ashaririye twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bukoloni ndetse na politiki mbi yimakajwe na Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri. 

Yibukije ko ubutegetsi bw'icyo gihe bwasenye indangagaciro z’ingenzi zari zubakiyeho umuryango nyarwanda ari zo ubumwe, ubupfura, ubudahemuka, ubuvandimwe, gukunda Igihugu n’izindi, bigera no mu bihaye Imana bamwe bigisha urwango kandi bararahiriye kwigisha urukundo. 

Yabibukije amahitamo yo KUBA UMWE Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'amacakubiri, bashyira imbaraga mu kwigisha amateka nta kuyagoreka kuko kumenya ukuri birakiza kandi bikarinda abakiri bato kuyoba. 

Mu gusoza ijambo rye yagarutse kuri gahunda yo guherekeza abahaniwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano barimo abasabye imbabazi ndetse no gushishikariza abayirokotse gutanga imbabazi, agaragaza akamaro ko guhinduka bya nyabyo no gusaba imbabazi zivuye ku mutima kuko biruhura uhawe imbabazi n'uzitanze, bikaba umusemburo w'imibanire myiza hagati yabo ndetse n'abandi Banyarwanda muri rusange.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->