Perezida Wa Repubulika yatangije icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022 Abanyarwanda n’isi muri rusange baribuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitangizwa n’icyumweru cy’icyunamo kwibuka bigakomeza mu gihe cy’iminsi ijana (100) Abatutsi bishwemo muri 1994.

Bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi babanje gushyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abarenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000) no kunamira izo nzirakarengane zihashyinguye nyuma bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza heza h’u Rwanda uru rumuri rukaba rwaka mu gihe cy’iminsi ijana (100).

Mu butumwa yageneye abaturarwanda n’abari hirya no hino ku isi, yashimangiye ko Abanyarwanda ari abantu bafite agaciro, ko uwo ariwe wese washaka kubasuzugura akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwabo. Yagize ati: “Nta buzima bufite agaciro kurusha ubwacu n’ubwo ubuzima bwacu bwangijwe, bugapfushwa ubusa nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’uriya musore bwabitweretse”.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu buso ariko  gifite ubutabera bukomeye ndetse n’amasomo ibihugu binini byarwigiraho.  Yagize ati: “Ariko mureke mbabwire, turi igihugu gito, ariko turakomeye cyane mu butabera, kurusha ndetse bimwe muri ibi bihugu binini kandi bikomeye, ariko mu butabera ugasanga ari byo bito cyane”. Yongeyeho ko bene ibyo bihugu nta masomo bifite yo kwigisha uwo ari we wese, kuko bimwe byagize uruhare mu mateka yatumye abarenga miliyoni mu Rwanda barimbuka. Yagize ati: “Ni bo ba nyirabayazana. Abanyarwanda bo icyo bakoze ni ugushyira mu bikorwa, bica bagenzi babo. Ni bo babaye intandaro y’ibyo byago n’ibibazo twagize”.

Yasoje asaba urubyiruko ko rugomba gukora ibigomba gukorwa bakaba abanyarwanda bizihiye igihugu cyabo kandi biteguye kuba barwana urugamba  urwo arirwo rwose mu gihe cyose.

Tariki ya 7 Mata kandi yemejwe n’umuryango w’Abibumbye nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Bityo Umuryango w’Abibumbye nawo wifatanyije n’u Rwanda kongera kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagize ati: “Mu gihe twibuka amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, tuzirikana ko iteka duhorana amahitamo. Guhitamo ubumuntu hejuru y’urwango, ubugwaneza kurusha ubugome, ubutwari kuruta kurebera ndetse n’ubwiyunge kuburutisha amacakubiri.”

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->