Nyamasheke: Abahamijwe ibyaha bya jenoside barahabwa inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa

Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya jenoside bitegura kurangiza ibihano kwitandukanya n’ivanguramoko n’amacakubiri, bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Yabitangarije mu Igororero rya Nyamasheke ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo gutegura abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje amezi atatu ngo basoze ibihano. 

Igororero rya Nyamasheke ryahurijwemo abagera kuri 775 barimo 114 basigaje amezi atatu. Aba 114 ni bo batangiye guhabwa izi nyigisho zigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, birinda ko baba intandaro y’icyahungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bashishikajwe no gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubwubaka.

Uruhare rw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera bwunga

Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric, yasobanuriye abagororwa ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa, u Rwanda rwahisemo ubutabera bwunga. Hagati ya Gicurasi 1998 na Werurwe 1999, habaye ‘Ibiganiro mu Rugwiro’ byamaze iminsi 23, bihuza inararibonye zitandukanye, batanga ibitekerezo birimo kwifashisha Inkiko Gacaca, zishyirwaho n’Itegeko muri 2001 zikora akazi kadasanzwe ko gutanga ubutabera bwunga. Mu myaka 10 zamaze, zaciye imanza 1.958.634.

Uruhare rw’Inkiko Gacaca mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda rwabaye indashyikirwa nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 ku ruhare rwa Gacaca mu kubanisha Abanyarwanda, aho bwagaragaje ko 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo. Naho 85% y’abiciwe bahaye imbabazi ababiciye, ubu bakaba babanye neza mu buzima bwa buri munsi. 

Abagororwa bari bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  ku ikubitiro  bari ibihumbi  bisaga 120. Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abari bakiri mu magororero bari 27662. Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2023 hari hamaze gutaha abagera kuri 8857.  Kuva mu mwaka wa 2023 kugera mu mwaka wa 2027 hazataha abagera ku 8,810. Ni ukuvuga ko buri mwaka hataha abarangiza igihano bari hejuru 1000. 

Iyi mibare igaragaza ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, benshi mu bayikoze barangije ibihano, basubira mu miryango yabo. Kugeza muri 2024, igaragaza ko mu magororero hasigayemo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 17546, harimo 509 basubiye mu muryango hagati ya Kanama 2024 na Mutarama 2025. Hagati ya Werurwe na Gicurasi 2025 abagera ku 192 bazasubira mu miryago yabo. Abasigaye na bo bazagenda bafungurwa uko barangiza ibihano.

Mahoro yasobanuye ko nubwo benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze gusubira mu miryango yabo, isesengura ryakozwe rigaragaza ko abagororwa basoje ibihano bahura n’imbogamizi zitandukanye iyo basubiye mu miryango yabo, zirimo:

  • Kuba nta mubano baba bagifitanye n’imiryango yabo bwite n’imiryango bahemukiye bitewe n’ipfunwe baterwa n’ibikorwa bibi bakoze;

  • Gutakarizwa icyizere n’umuryango nyarwanda muri rusange;

  • Kwiheza, urwikekwe n’ipfunwe kuri bamwe bituma batitabira gahunda za Leta;

  • Kwibona mu ndorerwamo z’amoko n’ingengabitekerezo ya jenoside;

  • Ihungabana rikomoka ku byaha bakoze rituma hari bimuka aho bari batuye;

  • Ubukene n’imibereho mibi ishingiye ku kuba abenshi bageze mu zabukuru, bafite indwara zidakira;

  • Amakimbirane yo mu muryango ashingiye cyane cyane ku mitungo n’urubyaro;

  • Kutavugisha ukuri kuri bamwe ku byaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no kwinangira gusaba imbabazi no kwerekana aho bashyize imibiri y’abishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, n’ibindi;

 

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda igizwe n’inyigisho zizafasha abagororwa bitegura kurangiza ibihano kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside; gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, kumva neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba kuri bo,  ku miryango yabo, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, n’Igihugu muri rusange; ndetse no gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye ko ari ngombwa rero ko mu gihe abagororwa bahamwe n’ibyaha bya jenoside barangije bihano, bagasubira mu miryango yabo, bakwiye: 

  • Kubakira ku ihame ry’ubunyarwanda no kubana neza n’abo basanze: imiryango yabo, abaturanyi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura n’amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside, karangwa n’ukuri no kurera neza ababyiruka batabatoza urwango;

  • Kwakira impinduka basanze mu miryango yabo (cyane cyane mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore....);

  • Kumenya icyerekezo cy’Igihugu no kukigiramo uruhare binyuze mu bikorwa bitandukanye biganisha ku kwiteza imbere no kubana neza bahereye mu ngo zabo n’aho batuye;

  • Kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’ibikomere bishingiye ku byo banyuzemo (uruhare muri Jenoside, ipfunwe n’ikimwaro...), bakishakamo imbaraga zo gukomera n’ibindi. 

Mahoro yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bigaragara kuri bamwe mu bagororwa barangije ibihano bagasubira mu miryango yabo.

Ati “Aba rero turimo gutegura turimo kubibutsa ko ari ngombwa kurangwa n’impinduka, kubereka imiterere y’umuryango nyarwanda, kubibutsa amateka yacu n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hatazabaho gusubira mu byaha bakoze nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo barangije ibihano mbere”.

Aba bagororwa bakurwa mu magororero atandukanye, barahabwa inyigisho kuri Ndi Umunyarwanda n’izindi gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa kuko bafunzwe mu gihe mu Rwanda hari amacakubiri muri bo hakaba harimo abatazi ko u Rwanda rwahindutse.

Abagororwa barashima izi nyigisho

Hatekimana Innocent wo mu Karere ka Rulindo wakatiwe imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashimye izi nyigisho, avuga ko bibabaza iyo bumvise umuntu warangije igihano agafungurwa agasubira mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Iyo tubyumvise biratubabaza kuko niba umuntu yarakoze icyaha akwiye gusaba imbabazi, kandi hari abiteguye kuzitanga, gusubira inyuma rero agakora isubiracyaha ni ubugwari”.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasabye aba bagororwa bitegura gutaha kwitegura gusaba imbabazi abo bahemukiye, abizeza ko imiryango yabo n’iyo bahemukiye yiteguye kubakira.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->