Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Murenge wa Busasamana.

Mu kiganiro yatanze ku byaranze politiki y’ivanguramoko n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 ubwo yari Minisitiri w'Ingabo na Polisi, aho yashyizeho amabwiriza yo kwima Abatutsi impapuro zo kujya mu mahanga (passports), ndetse hanyuma akambura Abatutsi bahunze uburenganzira ku mitungo yabo basize mu Gihugu.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu byaranze urwango Habyarimana yangaga Abatutsi, harimo kuba muri Mata 1975 u Rwanda rwarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya jenoside, ariko rwifata ku ngingo ya 9 ivuga ko igihugu kitubahiriza aya masezerano gishobora gukurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga. Habyarimana yanze kuyisinya kuko yari azi ko politiki afite ari iyo kubuza Abatutsi amahwemo no kubakorera jenoside. 

Guverinoma y’u Rwanda yasinye iriya ngingo ya 9 muri Nzeri 2008.

Kwibuka ni umwanya wo kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro dufite wo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza, ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.

Abanyarwanda twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ashaririye yaranze Igihugu, dukwiye kwigiraho kugira ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yasenye umuryango nyarwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni isomo Abanyarwanda twigiyeho ko ubumwe bwacu buruta ibyadutanya uko byaba bimeze kose. Amahanga na yo akwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo dushyize hamwe hubakwe ejo heza h’abatuye Isi.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->