MINUBUMWE YASINYE AMASEZERANO Y’IMIKORANIRE MU KUBUNGABUNGA IBIMENYETSO BY’AMATEKA
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022 Sosiyete itanga serivise z’ikoranabuhanga, Liquid Intelligent Technologies, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Imbuto Foundation azamara imyaka icumi (10). Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ku Kacyiru wahuje abayobozi b’izi nzego uko ari eshatu.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira mu kwezi kwa Kamena hakaba hakubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusana inzibutso umunani ziri ku rwego rw’igihugu, kwigisha urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye no guhuza amateka n’ikoranabuhanga bizafasha cyane cyane urubyiruko kuyabona mu buryo bworoshye bityo bigafasha mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo yabagejejeho, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascène, yavuze ko aya masezerano agamije gushyigikira inshingano basanzwe bafite nka Minisiteri zirimo kubungabunga amateka y’igihugu, kwita ku ngoro ndangamateka harimo n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’izindi.
Yashimangiye ko hakiri icyuho mu kumenya amateka ku rubyiruko bitewe n’uburyo abonekamo bugisa n’ububagoye, yemeza ko ubufatanye bw’izi nzego buzatuma hubakwa uburyo urubyiruko ruzigishwa amateka kugira ngo rubone aho ruhera ruhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…