MINUBUMWE yashimye uruhare rw’Inteko Izirikana mu kubumbatira Ubunyarwanda
Kuwa 8 Ukuboza 2023, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene, yitabiriye isabukuru y’imyaka 20 y’Inteko Izirikana, ashima uruhare rw’uyu muryango utari uwa Leta mu kubumbatira Ubunyarwanda, no guteza imbere umuco n’amateka by’u Rwanda.
Minisitiri Dr Bizimana yijeje ko MINUBUMWE izakomeza gufasha Inteko Izirikana mu rugendo rwo gushyira ibyo ikora mu nyandiko n’amajwi, kugira ngo abakiri bato bazayigireho ndetse bakomeze kuyasigasira.
Ati “Mu nshingano dufite harimo kubumbatira uburere mboneragihugu n’amateka, ni ho harimo n’umuco mwigisha cyane cyane mu mashuri no mu bitaramo, mugakora ubushakashatsi mukandika ibitabo. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubafashe kugira ngo ubumenyi mufite bukomeze kumenyekana hose bunarenge imbibi z’Igihugu.”
Yatanze urugero ku bantu 9 batangije Inteko Izirikana batabarutse amateka yabo n’ubumenyi bwabo bitanditswe, agaragaza ko ari igihombo ku Gihugu asaba ko ibikorwa muri iki gihe byakorwa mu buryo buzatuma bitibagirana.
Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ubumenyi mufite bukomeze kumenyekana binyuze mu bushakashatsi ariko binyuze no mu gutanga ubuhamya. Muri isoko y’ibitabo, turifuza ko ubuhamya mufite buvamo ubushakashatsi bukomeye.”
Umuyobozi w’Inteko Izirikana, Murekeyisoni Kalisa Sylvie, yavuze ko bajya gushinga uyu muryango w’Inteko Izirikana babonaga ko umuco, ururimi n’amateka by’u Rwanda ari inkingi ikomeye mu kongera kubaka umuryango nyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Twagira ngo habeho ihuriro rizirikana umurage w’u Rwanda kugira ngo rizahore ari umuyoboro tuzajya tunyuzamo inama, ibitekerezo n’ingamba z’ibikorwa byafasha kongera kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda”.
Inteko Izirikana ni Umuryango utari uwa Leta uharanira inyungu rusange z’u Rwanda n’Abanyarwanda, washinzwe n’inararibonye 12 mu mwaka wa 1997. Uyu muryango wabonye ubuzima gatozi mu 2003 ari na yo mpamvu wizihiza imyaka 20 ubayeho.
Mu bikorwa Inteko Izirikana ikora harimo kumenya amateka yo hambere bakayigisha binyuze mu biganiro no mu bitaramo, bakandika ibitabo bakanakora ubushakashatsi mu rwego rwo kumenyekanisha umuco n’amateka y’u Rwanda.
Kugeza ubu muri 12 bashinze Inteko Izirikana, abakiriho ni batatu kuko abandi 9 baratabarutse. Gusa ubu mu bagize Inteko Izirikana harimo n’abakiri bato, kugira ngo bafatanye n’abakuru bayitangije gukomeza kwagura ibikorwa byayo.
Minisitiri Dr Bizimana yakanguriye Urubyiruko kugana Inteko Izirikana kugira ngo bakomezanye mu rugendo rwo kubungabunga amateka n’umuco by’u Rwanda, byo musingi w’iterambere rirambye.
Umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 Inteko Izirikana imaze ishinzwe, waranzwe n’ibikorwa bigaragaza umuco n’amateka y’u Rwanda birimo imbyino, imyambaro n’amafunguro agaragaza umwihariko wa kinyarwanda no gushimira abagira uruhare mu gusigasira no guteza imbere umurage.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…