MINISITIRI Dr BIZIMANA YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’AKARERE KA RUBAVU MU #KWIBUKA29
Kuwa 30 Mata 2023, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cyo #Kwibuka29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Commune Rouge rushyinguyemo Abatutsi 5.209, aho hanashyinguwe umubiri wabonetse wa Nzaramba Jean Marie Vianney.
Mu ijambo rye, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Commune Rouge, agaragaza uko Jenoside yateguwe n'uburyo yashyizwe mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Yagaragaje ko abategetsi ba gisivili n’aba gisirikari, abenshi muri bo bakomokaga ku Gisenyi nka Col. Bagosora Théonèste, barwanyije Amasezerano y’Amahoro ya Arusha yo gusaranganya ubutegetsi na FPR-Inkotanyi, ahubwo bagakangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Min. Bizimana yagaragaje ko imvugo yo gutegura imperuka y'Abatutsi yakoreshejwe bwa mbere na Perezida Grégoire Kayibanda kuwa 28 Mutarama 1964, aho yavugiye kuri Radiyo Rwanda ko "Inyenzi" zari zateye nizigera muri Kigali Abatutsi bari mu Gihugu bose bazahita bakorerwa imperuka.
Col. Bagosora ageze i Kigali avuye i Arusha, yakoranyije abategetsi b'abahezanguni barimo Col. Laurent Baransaritse, Lt. Col. Anatole Nsengiyumva, Maj. Aloys Ntabakuze na Maj. Protais Mpiranya, bemeza kwihutisha itsembwa ry'Abatutsi binyuze mu ishyirahamwe bashinze bise AMASASU (Alliance des Militaires Agacés par les Séculaires Actes Sournois des Unaristes)
Nk'uko Min. Bizimana yabisobanuye, ishyirahamwe AMASASU rimaze gushingwa kuwa 20 Mutarama 1993 Col. Bagosora na bagenzi be bamenyesheje Perezida Habyarimana ko batemera Imishyikirano y'Amahoro ya Arusha. Habyarimana na we ntiyayemeraga kuko yavugaga ko ari ibipapuro.
Tariki 27 Nyakanga 1992, Lt. Col. Anatole Nsengiyumva wari ushinzwe iperereza rya gisirikari yandikiye Perezida Habyarimana amubwira ko abasirikari batemera ibiganirwa i Arusha birimo guhuza ingabo, kandi ngo biteguye gutsemba umuntu wese ushyigikiye ibiganiro bya Arusha.
Mu ibaruwa ndende, Lt. Col. Anatole Nsengiyumva yasabye Habyarimana kwegura aho gushyigikira Arusha, amubwira ko ingabo ziteguye gutsemba Abatutsi Arusha nikomeza, kandi ko nakomeza imishyikirano azisanga ari wenyine. Ibi bigaragaza ko Habyarimana yishwe n'intagondwa z'Abahutu.
Min. Bizimana yagarutse ku mayeri yakoreshwaga n'abategetsi, aho mu gihe babaga bakeneye kwica Abatutsi, bahimbaga ikinyoma ko Abatutsi bishe Abahutu, bakabwira Abahutu ko nibatica Abatutsi ari bo bazicwa.
Aya mayeri yakoreshejwe na Bernard Niyitegeka wayoboraga Superefegitura ya Ngororero, wakoresheje inama ababurugumesitiri ba Komini Kibilira, Satinsyi na Ramba, abereka imirambo ibiri y'Abatutsi abeshya ko ari Abahutu bishwe n'Inyenzi, asaba Abahutu kwica Abatutsi.
Ikindi kinyoma nk'icyo cyahimbwe, ni Col. Uwihoreye Charles wayoboraga ishuri rya Jandarumori na Col Laurent Serubuga, ubutegetsi bwabeshye ko bishwe n'Abatutsi, ubwicanyi buhita butangira, hicwa Abatutsi 365 muri Ngororero mu minsi itatu gusa.
Min. Bizimana yatanze urundi rugero, aho kuwa 6 Ugushyingo 1959 mu Ruhengeri babeshye ko Barthazal Bicamumpaka wari umusushefu yishwe n'Abatutsi, kugira ngo Abahutu bahaguruke bice Abatutsi.
I Rwamagana naho, kuwa 12 Kamena 1961 babeshye ko Umuparimehutu witwaga Kajangwe yatewe n'Abatutsi baramwica. Kajangwe yari yapfuye koko ariko ntiyari yishwe n'Abatutsi. Icyo kinyoma cyarakwirakwijwe bituma hicwa Abatutsi benshi muri Kibungo.
Yasobanuye kandi uburyo umuntu wese wagaragazaga kugirira impuhwe Abatutsi yatotezwaga, ndetse bamwe bakisanga batemerewe kujya mu zindi perefegitura bazira gusa ko bafasha indushyi (Abatutsi).
Urugero ni Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo. Perefe wa Cyangugu Pascal Ngirabatware yamubujije gusubira muri Cyangugu, ategeka ko we n'abihayimana b'Abatutsi bagomba gusaba urupapuro rw'inzira (laisser-passer) rwo kujya i Cyangugu.
Perefe Ngirabatware kandi yategetse ko abayobozi b'amashuri bashyizweho na Musenyeri Bigirumwami bagomba gusimbuzwa aba Gahutu (Abahutu). Yabyandikiye Bigirumwami anabimenyesha Perezida Kayibanda.
Yagaragaje kandi uruhare rw'Ikigo cya Gisirikari cya Bigogwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, aho abaparakomando bavaga mu kigo bakajya kwica abaturage bashinzwe kurinda, kandi muri icyo kigo hakabera n'imyitozo y'Interahamwe.
Mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 1992, abaparakomando bo mu Kigo cya Bigogwe barashe mu kirere, bakwiza impuha ko Inkotanyi zinjiye mu Bigogwe zikaba zihishwe n'Abatutsi. Bwarakeye abasirikari bica Abatutsi bo muri Kanzenze.
Lt Col Alphonse Nzungize wayoboraga Ikigo cya Bigogwe muri raporo yoherereje Umuyobozi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kuwa 26 Mata 1994, yamubwiye ko bishe Abagogwe bari bahungiye mu Ishyamba rya Gishwati, ababeshyera ko bava muri Gishwati bakaza kugaba ibitero ku Bahutu. Yamubwiye ngo ingabo zica Abagogwe mu ibanga, ati, "Nzajya nguha raporo y'uburyo tubatsemba."
Muri iyo raporo, Lt. Col. Nzungize yabwiye Gen. Bizimungu ko umuyobozi wa gisirikari muri Gisenyi Anatole Nsengiyumva abizi, kandi ko igitero giheruka cyishe Abatutsi basaga 40.
Min. Bizimana yasoje asaba ababyeyi kwigisha abana indangagaciro y'ubumwe, ati, "Abana bagomba kwigishwa ubumwe kandi bakabyigishwa bakiri bato. Ntabwo dushaka ko abana bigishwa ko Igihugu ari icya Gahutu, Gatutsi cyangwa Gatwa. Ni icya Kanyarwanda."
Yaburiye abigisha urwango badashaka gusohoka mu ngengabigekerezo ya Jenoside. Yagize ati: "Ntabwo tuzabemerera ko bangiza sosiyete, twese tugomba kubarwanya."
Yasoje ijambo rye, akomeza Abacitse ku icumu abifuriza kudahungabana. Yagize ati: “Leta yabahaye uburyo bwo kubaho, kwibuka ibintu bitigeze bibaho ku bishwe hagati ya 1959-1994 kuko nta wabaga yemerewe gukora ikiriyo cy'uwe wapfuye. Mujye muzirikana ko Leta ibakunda."
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…