Minisitiri BIZIMANA yasabye Intagamburuzwa za AERG guharanira kuba imfura
Ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasoje Itorero ry’Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya 7 ryaberaga I Nkumba mu kigo cyigisha Ubutore.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero bari bamazemo icyumweru batozwa indangagaciro zitandukanye zizabaranga mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yifashishije indirimbo ya Rugamba Cyprien igira iti “Ntumpeho”, yasabye izo Ntore kuba imfura aho kutarenga nyirantarengwa, aho yababwiye ko kunyuranya n’ibyo byaba ari ugukora ishyano. Yagize ati: “Gukora ishyano ni ugukora ibidakorwa, ni ugukora ibizira mu muco nyarwanda, ni ukurenga nyirantarengwa. Mwebwe rero urubyiruko, inkumi n’abasore ntimuzarenge nyirantarengwa, ntimuzakore ishyano ahubwo muzabe imfura”.
Yongeyeho ko imfura ari umuntu udakosa, utagira umugayo, urangwa n’ibyiza gusa, n’ubwo muri kamere ya muntu hataburamo guteshuka. Yabasabye kutaba ba nyamwigendaho ko ahubwo bakwiye gukomeza ubufatanye bavanye mu itorero bakabukomereza muri AERG no hanze yayo mu mashuri no mu kazi bityo imbaraga zikaba nyinshi zikarengera igihugu.
Yabibukije kuzahigura imihigo bahigiye mu itorero mu bufatanye irimo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwitangira igihugu aho bibaye ngombwa, gukunda umurimo no gukorera igihugu, kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya.
Intore ziyemeje kubyaza umusaruro wubaka igihugu n’Abanyarwanda ubumenyi zaherewe mu Itorero, ziyemeza cyane cyane kuba ingabo zirwanira kuri murandasi, zihangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri Torero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako” akaba ari icyiciro cya karindwi kigizwe n’abasore n’inkumi 382, naho mu byiciro bitandatu byitabiriye iryo torero mu myaka ishize kugeza ubu byanyuzemo intore zigera ku 2000.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…
A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…
The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…