Minisitiri BIZIMANA Jean Damascène yatangije Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya Cyenda
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14/03/2022 hirya no hino mu gihugu hatangijwe Urugerero rudaciye ingando icyiciro cya Cyenda (9) ruhuza abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2020/2021. Uru rugerero rufite insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira”
Igikorwa cyo gutangiza urugerero ku rwego rw’igihugu cyabereye mu Karere ka Rubavu ahiswe “Komine Rouge” mu gihe cya Jenoside ahakozwe umuganda wo gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi . Intore n’abatoza batemeye ubusitani , batera ibiti n’indabo z’ubwiza ku rwibutso.
Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA yahaye intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 9 ubutumwa burebana n’indangagaciro zigomba kubaranga mu gihe cy’urugerero ndetse na nyuma yaho mu buzima bwa buri munsi.
Yababwiye ko Urugerero rurimo ibice bibiri aribyo: guhamya umuco w’ubutore kuko intore bivuga umuntu w’indashyikirwa, usumba abandi, utagira icyasha kandi urangwa n’ishyaka, n’Urugerero rwo kwigira kuko u Rwanda ruzazamurwa n’Abanyarwanda ubwabo. Yagize ati: “Ntabwo tuzahora duteze amaso, amatwi, n’amaboko amahanga, ahubwo amahanga tugomba gufatanya ariko nitwe tugomba kwigira, nitwe tugomba kwishakamo ibisubizo, nitwe tugomba kwiteza imbere, kandi nitwe tugomba kwiyubakira igihugu no kukirinda”.
Yabasabye guharanira ubumwe bakabugira ubwabo, bakabugirana hagati yabo n’imiryango yabo kandi bakabugirana n’igihugu. Mu zindi ndangagaciro yabakanduriye kugira no kwimakaza harimo Kugira ubupfura aribyo kugira ubugwaneza no kwanga umugayo, Kugira ishyaka aribyo gukora ibyo wiyemeje neza kandi mu gihe gito, Kugira ubwangamugayo aribyo kutagira ubusembwa ubwo aribwo bwose, Kugira ubwitange n’ubufatanye, ubushishozi kuko bizabafasha gutoranya iby’ingenzi byo gukora nta guhubuka kandi bagakora amahitamo akwiye aganisha u Rwanda aheza.
Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri uru rugerero harimo: kwita ku bikorwaremezo, gufasha muri gahunda zo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira abaturage igikorwa cyo kwirinda Covid-19 no
kwikingiza, gufasha muri gahunda z’uburezi no guca ubuzererezi, kubungabunga ibidukikije, gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga , gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda, n’ibindi. Biteganyijwe ko uru rugerero ruzasoza tariki ya 25 Gicurasi 2022.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…