Minisitiri BIZIMANA Jean Damascène yasabye Intagamburuzwa gusigasira amateka n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA yakanguriye urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - AERG ruri mu Itorero i Nkumba mu Kigo cy’Ubutore  gusoma no gucukumbura amateka y’u Rwanda  bakamenya ukuri kuri yo.

Ni mu Kiganiro yabahaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13/03/2022 cyitwa : ‘Uruhare rw’Intagamburuzwa mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhangana n’abayipfobya bakanayikakana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Ubwo yaganiraga n'uru rubyiruko, yababwiye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yaho, abagaragariza uruhare rw’Abakoloni mu gutandukanya Abanyarwanda bakabaremamo ibice.  Yakomoje kandi ku buryo ubuyobozi bwagiye bujyaho bwimakaje ayo macakubiri bigatuma abanyarwanda bagirana urwikekwe ndetse  biza kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi  muri 1994. Aha yashimangiye ko iyo Ubuyobozi butabishyiramo imbaraga Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba.

Minisitiri BIZIMANA yaboneyeho kubashishikariza gusoma cyane no gucukumbura ibirebana n’amateka y’igihugu cyabo ndetse n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi  by’umwihariko kugira ngo barusheho  kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kurushaho kuyasigasira. Yabamenyesheje ko kugira ukuri ku mateka y’u Rwanda bituma babasha guhangana  n’abayagoreka  cyane cyane abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bityo bakagira uruhare mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iri Torero ry’Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VII rizatorezwamo intore zigera kuri 400 hagamijwe  kubafasha kurushaho kumenya amateka, kuyarinda, n’uruhare rwabo mu cyerecyezo cy’igihugu kandi barushaho kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa. Rifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako”

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->