Min. Dr Bizimana yatangije Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14
Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yatangije ku mugaragaro Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.
Aganiriza izi Ntore, yabasabye kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, ubupfura, kunoza umurimo n'izindi zizishamikiyeho, birinda kirazira zijyana n'izo ndangagaciro zirimo amacakubiri, ubuhemu, ubugambanyi, ubugwari n'izindi.
Yabasabye kandi guhangana n’abatifuriza ibyiza u Rwanda, no kuba abaranga beza barwo aho bari hose.
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’urubyiruko ruri mu byiciro bikurikira:
Nk’ uko byagaragajwe n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa mu byiciro bitandukanye, Itorero ryabafashije gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo, batozwa Umuco n’Indangagaciro by’umuco Nyarwanda byabafashije kuba abaranga beza b’u Rwanda aho baherereye hatandukanye, byongera muri bo ishyaka ryo gukunda Igihugu no kucyitangira, kumenya icyerekezo cy’Igihugu, kwitabira imirimo itandukanye harimo n’iyo kurinda Igihugu ndetse no kugishoramo imari.
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14/2024 rirabera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, kuva tariki ya 05/07/2024 kugeza tariki ya 20/08/2024,
Amateka y’Itorero ry’Igihugu
Itorero ry’Igihugu ni gahunda y’Igihugu y’uburere mboneragihugu yahozeho mbere y’umwaduko w’abakoloni, igamije kubiba mu Banyarwanda umuco w’ubutwari, n’umuco w’ubutore.
Iyi gahunda yasenywe n’abakoloni muri politiki yabo ya rutwitsi ya ‘Mbatanye Mbategeke’ yubakiweho ingengabitekerezo y’amacakubiri n’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itorero ry’Igihugu ryagaruwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2007; aho mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryo kuwa 16 Ugushyingo 2007, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga amategeko yasobanuye Itorero ry’Igihugu muri aya magambo:
“Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha Abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, no kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi.”
Itorero ry’Igihugu rikorera mu nzego zinyuranye zihuriramo Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye: Umudugudu, amashuri, inzego z’imirimo, n’ibyiciro byihariye bitorezwa rimwe mu mwaka mu Kigo cy’Ubutore, no mu mahanga.
Ibikorwa by’imitoreze birimo uburyo butatu: inyigisho n’ibiganiro by’uburere mboneragihugu, isesengura n’ishakabisubizo ku bibazo biriho no kwiyereka no guhiga mu gitaramo cy’imihigo.
Itorero na none rijyanye n’Icyerekezo 2050 kigamije kuvana u Rwanda mu rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse rukazaba rugeze mu bifite ubukungu buhanitse. Ibi bikazagerwaho binyuze mu kubaka indangagaciro, iterambere ry’ubukungu n’imibereho ryubakiyeho ari zo kwigira no kwihitiramo ibikugenga, kwihesha agaciro, ubumwe n’Ubunyarwanda, ubupfura, ubudahemuka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, gukorera mu mucyo n’ubwisanzure, kugira uruhare mu muryango mugari, imiyoborere myiza no kumenya gusobanura ibyo ushinzwe, kugira uruhare mu bikorwa rusange, guhanga ibishya no guharanira ituze ry’Igihugu.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…