Min. Dr Bizimana yasoje Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya IX/2024

Uyu munsi ku wa 25 Gashyantare 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yasoje Itorero rya Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya IX/2024 ryari rimaze iminsi 6 ribera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, asaba abaryitabiriye kugira umurava mu gushyira mu bikorwa imihigo yabo.

Yabibukije gukoresha amahirwe bafite yo kuvukira mu Gihugu gifite politiki nziza ihuza Abanyarwanda, atanga urugero rw’uburezi budaheza, agaragaza ko ku gihe cy'ubukoloni na Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri uburezi bwakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda.

Yabasabye kwimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda Igihugu gifite iterambere rirambye kandi ryubakiye ku muco.

Yabasabye kandi gufashanya mu myigire no guhitamo ibyo biga babanje kureba aho Igihugu n'Isi bigana, bityo bagahitamo kwiga ibituma bahatana ku isoko ry'umurimo. Yasoje abasaba kutorohera abasebya Igihugu n'abakwiza amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside.

Gutoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda urubyiruko rw’Intagamburuzwa za AERG rwiga mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru na kaminuza, bigamije kubafasha kubaka Itorero rikora neza mu mashuri bigamo, no kubategurira kuba abakozi n’abayobozi bafitiye Igihugu akamaro.

Itorero rifasha kugira urubyiruko rurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu no kucyitangira, kuba indashyikirwa mu byo bakora no guharanira iterambere ry’Abanyarwanda n’iterambere ryabo bwite ntawe usigaye inyuma.

Binyuze mu Itorero, urubyiruko rutozwa kuba abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa no kumenya umurongo Igihugu gifite.

Byongeye kandi, abakiri bato batozwa amateka nyakuri y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco w’Abanyarwanda kugira ngo barusheho kugira umutima wo guharanira kwiteza imbere by’umwihariko, no guteza imbere Igihugu muri rusange.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->