Min. Dr Bizimana yasobanuriye Intore z’Indangamirwa amateka y’isenyuka ry’ubunyarwanda

Kuri uyu wa 9 Kanama 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yaganirije Intore z’Indangamirwa icyiciro cya 14, ku mateka y’ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro cyatangiwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi; aho urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa rwaje mu rugendoshuri rugamije kurushaho gusobanukirwa amateka y’isenyuka ry’ubunyarwanda n’ishingiro ry’amahitamo ya Ndi Umunyarwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yabasobanuriye ko inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu mitegekere y’abakoloni babibye amacakubiri n’ivanguramoko mu Banyarwanda.

Yabagaragarije ko mbere y’umwaduko w’abakoloni Abanyarwanda bari bunze ubumwe, mu kubusenya Abakoloni bakora byinshi bibi birimo kwemeza ibigize umuco nyarwanda nk’imihango ya gipagani, gutesha agaciro inzego z’imiyoborere y’u Rwanda, kwambura umwami ububasha bugahabwa abakoloni, gushyiraho ikiboko, gushyiraho inkiko z’Abazungu n’iz’Abanyarwanda n’ibindi.

Yagaragaje kandi ko Abazungu bihaye ububasha bwo gusubirishamo imanza kandi zaracibwaga mu Kinyarwanda batacyumva, Ababirigi bubaka Gereza Nkuru ya Kigali yaje kumenyekana nka 1930 nk’iterabwoba ku bashobora kunenga no kurwanya gahunda zabo n’ibihano bikakaye; ndetse Umwami Musinga bamucira i Kamembe n’i Moba (Congo) bamuziza kwanga kubayoboka.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje kandi ko muri uwo mugambi mubisha w’Abakoloni wo gusenya u Rwanda, ku wa 14 Gicurasi 1910 barwambuye zimwe mu Ntara zarwo; aho Intara za Masisi, Rutshuru, Itombwe, Uvira na Fizi zahawe Kongo; naho Bufumbira na Mpororo zihabwa Ubugande.

Mu bindi byaranze isenywa ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bikozwe n’Abazungu harimo ko nyuma yo guca Umwami Musinga, Abazungu bimitse Mutara III Rudahigwa mu gihe kwimika umwami byagombaga gukorwa n’Abiru; gushyiraho indangamuntu zirimo Hutu, Twa, Tutsi nk’amoko y’Abanyarwanda bagendeye ahanini ku ndeshyo no ku mubare w’inka abantu bari batunze; guhatira Umwami Rudahigwa kubatizwa, u Rwanda aruragiza Kristu-Umwami, bituma bizera ko bazamugira igikoresho n’ibindi.

Iyo mitegekere mibi yaje kuba ishingiro rya politiki y’urwango y’amashyaka ya politiki nka Mouvement Démocratique Républicain (MDR) Parmehutu yategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, na Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement (MRND) yategetse muri Repubulika ya kabiri.

Iyo politiki y’urwango yibasiye Abatutsi, ibambura uburenganzira ku Gihugu, baricwa, abandi barahunga, abatarahunze bakumirwa mu buzima bw’Igihugu cyane cyane amashuri n’imirimo.

Ibyo byatumye bamwe mu Banyarwanda b’impunzi bishyira hamwe mu muryango wa FPR-Inkotanyi biyemeza kurwanya ako karengane kaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr Bizimana yasoje ikiganiro cye ashishikariza urubyiruko rw’Indangamirwa kumenya amateka y’u Rwanda afitiwe ibimenyetso kugira ngo abafashe kumenya aho u Rwanda rwavuye, no kurinda ibyo rwagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yabagaragarije ko ubumwe n’icyizere mu Banyarwanda bikwiye gutuma baharanira ko abafite imitekerereze mibi batakongera kubatanya.

Yabashishikarije kandi gushyira imbaraga mu byo bakora bakaba abahanga mu ishuri, bakanirinda ibibashuka byose.

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryatangiye tariki 5 Nyakanga, rikazasozwa kuri 20 Kanama 2024.

Ritoza urubyiruko indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore; kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->