Min. Dr Bizimana yasabye abarimu b’amateka kuba umwe no kureba kure

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yaganirije abarimu bigisha amateka bari mu mahugurwa i Nkumba, ku mateka y’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda n’iyinjizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda (1900-1994). 

Yabibukije ko bafite inshingano yo kumenya amateka yaranze u Rwanda no kuyigisha abana, kuba umwe, gukora neza inshingano zabo no kureba kure nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abidushishikariza.

Mu kiganiro yabahaye cy’amateka, yerekanye ko mbere y'ubukoloni Abanyarwanda bari bunze ubumwe, bahuriye ku muco, ururimi n'ubuyobozi bibonamo, ibi bikomwa mu nkokora na politiki y'abakoloni baciyemo ibice Abanyarwanda binyuze mu gukuraho Itorero ry'Igihugu, gushyiraho ikiboko, indangamuntu zirimo amoko (ibuku) n'ibindi. 

Yagaragaje ko iyo politiki y'ivangura n'amacakubiri yavomerewe n'abategetsi ba Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri bimakaje gutoteza Abatutsi no kubapyinagaza mu buryo bwose bushoboka.

Yasoje asaba abarezi n’ababyeyi kuzirikana inshingano bafite yo kumenya amateka yaranze u Rwanda no kuyigisha abana; tukayaheraho dukomeza gukosora no kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye ko ibyo bisaba guhindura imyumvire no kujyana n’igihe tugezemo cy’icyerecyezo 2050. Gahunda 2050 iteganya ko Kubaka u Rwanda twifuza rufite iterambere rirambye bikeneye kubakira ku muco nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.

Yakanguriye abarezi  kurangwa n’imyumvire igamije guhindura amatwara (progressive mindset), bakajyana n’igihe tugezemo gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi ishyira inyungu z’igihugu imbere y’inyungu bwite.

Topics


Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →
-->