Min. Dr Bizimana yasabye abanyeshuri kwigira ku murinzi w’igihango Marie Jeanne Noppen
Mu muhango wo gushyikiriza igihembo cy’Umurinzi w’Igihango Marie Jeanne Noppen ishuri yashinze rya GS Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo ryo mu Karere ka Rubavu wabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku « murage w’ubutwari », asaba abarezi n’abanyeshuri biga muri iri shuri kuba na bo abarinzi b’igihango baharanira kwimakaza ubumwe no gukunda u Rwanda.
Yashimye nyakwigendera Marie Jeanne Noppen, Umubiligi wateje imbere uburezi bw’umukobwa, aho ageze mu Rwanda mu 1952 yashinze ishuri nderabarezi ry'abakobwa i Muramba, akaza no ku Nyundo akahatangiza ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha abakobwa amasomo ya siyanse (sciences).
Yagaragaje ko Marie Jeanne yateje imbere uburezi bw’abakobwa akabashakira abarimu b’abahanga ku buryo abakobwa bize kuri GS Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta, kubera indangagaciro yabatozaga zirimo kwimakaza ubumwe barwanya ivangura.
Mu gihe yari ayoboye iri shuri (1967-1987) abanyeshuri b’Abatutsi babujijwe amahwemo mu mashuri, ariko Marie Jeanne Noppen we arwanya amacakubiri aharanira ko abana bose bagira uburenganzira ku burezi kabone n’iyo yabizira.
Minisitiri Dr Bizimana yasoje kiganiro asaba abanyeshuri biga muri iri shuri kurwanya icyasenya ubumwe bw'Abanyarwanda aho kiva kikagera, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, baharanira kwimakaza Ubunyarwanda nk’isano-muzi iduhuza twese.
Marie Jeanne Noppen ni muntu ki ?
Marie Jeanne Noppen yavukiye i Berchem mu Bubiligi ku wa 13/3/1921. Yize ubwarimu, hanyuma yiga siyanse (sciences), arangije kaminuza yigisha mu mashuri yisumbuye n’amakuru.
Mu 1952, Musenyeri Bigirumwami Aloys wabaye musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Congo-Mbiligi, agahabwa kuyobora Diyosezi ya Nyundo, yagiye mu Bubiligi gushakayo abahanga bamufasha guteza imbere Diyosezi yari imaze kuvuka.
Yasabye bagenzi be bo mu Bubiligi kumushakira abarimu b’abahanga, bamuzanira Marie Jeanne Noppen wari mu bo bitaga Abafasha b’Ubutumwa (Auxilliare de l’Apostolat, bamwe bazwi nk’Abakobwa ba Musenyeri).
Ageze mu Rwanda yashinze amashuri ateza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa muri Diyosezi ya Nyundo (Ecole Normale Inférieure de Muramba na Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo), mu gihe uburezi bw’umukobwa butahabwaga agaciro mu Rwanda.
Mu ihuriro rya 16 rya Unity Club-Intwararumuri ryabaye kuwa 29 Ukwakira 2023, ni bwo Marie Jeanne Noppen yagizwe Umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu, ikimenyetso gishyikirizwa Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet.
Iki gihembo Musenyeri yagishyikirije umuyobozi w’ishuri rya GS Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo Gasingizwa Clementine, kuwa 20 Mutarama 2023, kugira ngo ubutwari bwaranze Marie Jeanne Noppen buzabe umurage ku bize n’abaziga muri iki kigo bose.
Marie Jeanne Noppen yayoboye Lycée Notre Dame d'Afrique Nyundo kuva ayishinze mu 1967 kugeza agiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu 1987, yitaba Imana kuwa 8 Nyakanga 2007.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…