Min. Dr Bizimana yaganirije abarimu b’amateka ku isenyuka ry’ubunyarwanda

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yaganirije Icyiciro cya Gatatu cy'abarimu b'amateka bitabiriye amahugurwa i Nkumba, ku isenyuka ry'ubumwe bw’Abanyarwanda n'iyinjizwa ry'ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda kuva mu 1900-1994. 

Yagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwabayeho mu binyejana byinshi mbere y’umwaduko w’Abazungu. Abanyarwanda bari bagize umuryango umwe, basangiye ururimi, umuco n’igihugu. Hariho abakire n’abakene nko muri sosiyete zose, ariko nta rondabwoko ryariho.

Imibanire y’Abanyarwanda yari ishingiye ku bintu bine (4) by’ingenzi: Kumva ko basangiye Igihugu n’umuyobozi wacyo w’ikirenga (Umwami), ururimi, umuco n’Imana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha I Rwanda.

Abanyarwanda bumvaga ko Umwami wabo afite ububasha nk’ubw’Imana. Na we yarabyitwararikaga, akaba umwami wa bose. Niho havuye umugani “Umwami ntiyica hica Rubanda”.

Bamwitaga Umwitarurabwoko, Musangwa wa Bose, Umubyeyi w’u Rwanda, Umuvunyi w’igihugu. Iyo habaga utumvikanye n’undi mu biganiro yaravugaga ngo DUSANGIYE UMWAMI NTIDUSANGIYE IJAMBO; bivuga ko bashobora kugira ibyo batumvikanaho, ariko umwami bose bakamwibonamo.

Minisitiri Dr Bizimana yerekanye ko amacakubiri n'ivanguramoko byazanwe n'Abakoloni n'Abamisiyoneri Gatolika, byimakazwa na Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, asaba abarimu gushishikarira kumenya amateka y'u Rwanda no kuyigisha abanyeshuri nta kuyagoreka kugira ngo bamenye ibyiza byayaranze babisigasire, ibibi baharanire ko bitazasubira ukundi.

Yifashishije ibimenyetso by’amateka byiganjemo inyandiko z’abakoloni n’abaminisiyoneri, yerekanye ibinyoma byakwijwe n’abazungu bavuga ko Abanyarwanda badaturuka hamwe, batandukanye, batagereye rimwe mu Rwanda, badafite imiterere, imitekerereze n’imico imwe. 

Abazungu kandi bashyizeho amashuri yigamo Abahutu n’ayigamo Abatutsi, bacengeza irondabwoko mu bana kugeza no mu nzego z’imirimo.

Minisitiri yasobanuye ko usibye mu Rwanda, nta handi byabaye ko abakoloni bakumira igice kimwe cy’abaturage batabahoye ko ari abaswa ahubwo babaziza icyo bitaga ubwoko bwabo. Mu gukwirakwiza irondabwoko, bakoresheje Amashyaka ya politiki. 

Minisitiri yasoje asaba  abarimu kwihatira kumenya amateka y’Igihugu kugira ngo babashe kuyasobanurira abanyeshuri bigisha, banayubakireho babumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bwo musingi w’iterambere rirambye.

Aya mahugurwa agamije gufasha abarimu kunoza imyigishirize y'amateka, by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni icyiciro cya gatatu mu byiciro bitandatu by'abarimu bo mu Turere twose tw'Igihugu bazahugurwa kugeza ku wa 14 Ukwakira 2024.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->