Kwibuka30: PS Mahoro yagaragaje imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyubaka k’u Rwanda

Kuri uyu wa 7 Kamena 2024, Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric yaganirije urubyiruko ruharanira kubaka amahoro rurimo urwo mu Rwanda, Uganda na Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo, ibyagezweho mu kubaka u Rwanda rushya, n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta Vision Jeunnesse Nouvelle.

Yagaragaje uruhare rw’abakoloni n’abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika mu gucamo ibice Abanyarwanda, uko urwango babibye rwavomerewe n’ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana, bimika irondakarere n’irondabwoko, bashishikariza Abahutu kwanga Abatutsi mu buryo bwose bushoboka.

Yabasabye gushyigikira amahame remezo y’imiyoborere Leta y’Ubumwe yubakiyeho arimo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

Yabashishikarije kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda barwanya ibyonnyi by’ubumwe bw’Abanyarwanda birimo ingengabitekerezo ishingiye ku ivanguramoko ikigaragara, n’imvugo zibiba urwango zihamagarira kwica Abatutsi zigaragara mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yasoje abasaba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bihatira kumenya amateka y'u Rwanda, barwanya ivangura n’amacakubiri, barangwa no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura no gukunda umurimo.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->