Kwibuka30: Min. Dr Bizimana yagaragaje uburemere bwa Jenoside yakozwe ku wa 21 Mata 1994
Kuri uyu wa 21 Mata 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n'abandi bayobozi n'abaturage, bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Murambi.
Mu ijambo rye, yagaragaje uburemere bwa Jenoside yakozwe ku wa 21 Mata 1994. Ni wo munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu Gihugu barenga ibihumbi 250 Murambi, Cyanika, Kaduha, Karama, Nyanza, Cyarwa-Tumba, Kinazi n’ahandi.
Yasobanuye amateka ya Murambi iri mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yaranzwemo Jenoside ya mbere mu Kuboza 1963, yavuzwe ityo n’abanyamahanga bakoraga mu Rwanda, abamisiyoneri bari mu Cyanika, Kaduha no ku Kigeme.
Ubwo bwicanyi kandi bwemejwe ko ari Jenoside n'ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Vaticani, ba Ambasaderi b’Ububiligi n’Ubufransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n'abandi.
Abo bose bavuze ko ubwicanyi bwo ku Gikongoro buri ku ntera ya Jenoside yahitanye abagabo, abagore n’abana b’Abatutsi bishwe batemwe, gutwikirwa mu mazu, gutabwa mu nzuzi za Rukarara na Mwogo n’ubundi bugome. Ubwo bugome ni bwo bwagaruwe muri 1994.
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje kandi uburyo ipfobya n’ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro. Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lazaro Mpakaniye, ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana ry’iyi Jenoside yo hambere.
Yagaragaje uburyo Gikongoro ubu yavuyumo Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru tuza ku isonga z’ahenshi mu hiciwe Abatutsi benshi kuko Nyamagabe ni Akarere ka 2 gafite imiryango y’Abatutsi yazimye burundu naho Nyaruguru ikaba iya 6.
Yasobanuye akamaro ko kuba Urwibutso rwa Murambi rwarinjijwe mu Murage w’Isi wa UNESCO, bikerekana akamaro Isi yashyize mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abaturage gufata neza urwibutso rwabo, kurusura no kwigisha abato amateka baharanira ko icyasenye ubumwe bwacu kigatera Jenoside gicika burundu mu Rwanda.
Mu Rwibutso rwa Murambi, uyu munsi hashyinguwe imibiri 158 yimuwe ikuwe mu Rwibutso rwa Kamegeri rwahujwe n'urwa Murambi, n'imibiri ine yabonetse mu minsi ishize.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…