Kwibuka30: Min. Dr Bizimana yagaragaje ibyaranzwe itegurwa rya Jenoside ku Gikongoro
Uyu munsi, ku wa 28 Mata 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Nyamagabe, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.
Mu ijambo rye, yasobanuye amateka y'iyicwa ry'Abatutsi by'umwihariko mu Cyanika n'ahandi mu cyahoze ari Ubufundu uhereye ku wa 5/11/1959, aho bishwe n'ubutegetsi bw'Ababiligi bufatanyije na PARMEHUTU.
Nyuma y'ubwo bwicanyi, ababurokotse ubutegetsi bwabatoranyagamo abagaruka mu matongo yabo, abandi bagacirirwa za Bugesera, Rukumberi, mu Burundi, Congo na Tanzania, imitungo yabo igasigaranwa n'Abahutu.
Yagaragaje ko hari ubwo Abatutsi bemererwaga gusubira mu matongo ari uko batanze icyitwaga "umusangiro", aho Abahutu babasabaga inka zo kubaga no kwenga inzoga bagasangira, bikitwa ko biyunze. Abakuriye muri iyo misangiro ni bo bakuranye umutima wo kumva ko Abatutsi nta burenganzira bagira, kugeza babatsembye mu 1994.
Yagaye abagize uruhare mu kujujubya Abatutsi, ashima ubutwari bw'abapadiri b'abanyamahanga babavuganiye bakanamagana ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga, barimo Padiri Dejambline Stanislas watabarije abari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika.
Kuri Paruwasi ya Cyanika hari hahungiye Abatutsi 2.500 barimo abagera kuri 2.000 b'abagore n'abana, bishwe ku mabwiriza ya Perefe Nkeramugaba mu Kuboza 1963.
Yashimye kandi abarimo Dénis Gilles Vuillemin wari umukozi wa UNESCO i Butare, wanditse amabaruwa menshi amenyesha amahanga iby'ubwo bwicanyi. Byamuviriyemo kwirukanwa mu Rwanda na Perezida Kayibanda, aho mu ibaruwa imwirukana yamwise umuzungu w'ingegera w'umuburamana.
Yifashishije ubuhamya bw'abajenosideri baburanishijwe na Gacaca n'izindi nkiko, Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ubugome bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika mu 1994.
Batewemo amagerenade ku mabwiriza ya Perefe Laurent Bucyibaruta, Col Aloys Simba, Superefe Ntegeyingwari Joseph na Ngezahayo wayoboraga Komini Karama n'abandi.
Yasoje asaba urubyiruko kuzirikana ko ubu hariho Leta iharanira ineza ya buri Munyarwanda nta kuvangura, abasaba kwima amatwi abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaharanira kubaka u Rwanda rw'amahoro n’umutekano, bakumira icyazongera gutuma amaraso ameneka.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…