KWIBUKA28: TARIKI YA 27 MATA 1994, UKO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAKOZWE HIRYA NO HINO MU GIHUGU

Abarokotse ku Mugina basaba ko ababiciye bagira uruhare mu kugaragaza aho imibiri y’ababo yajugunywe

Tariki ya 27 mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.

1.      Muri jenoside, Leta y'Ubufaransa yakiriye abayobozi bakuru ba Hutu power

Ubufaransa nicyo gihugu cyonyine cyakomeje gukorana na Leta y’abicanyi n’ubwo byari byaragaragaye ko iyo Leta yarimo ikora Jenoside.

Tariki ya 27/4/1994, ni ukuvuga ibyumeru 3 nyuma y’uko jenoside itangiye, intumwa 2 b’iyo Leta, Jerome Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza, bakiriwe i Paris muri Elysee na Matignon, mu gihe Amerika n’Ububirigi banze kuhaba visa.

Bagiranye ibiganiro n’abategetsi b’Abafaransa, harimo minisitiri w’intebe Edouard Balladur, minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppe na Bruno Delaye, wategekaga Ibiro bishinzwe Africa mu biro bya perezida wa Repubulika.

Barayagwiza, icyo gihe yari diregiteri ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, akaba no muri komite nyobozi ya CDR, umwe mu bashinze

RTLM, igikoresho gikomeye cya propaganda ya jenoside. Bicamumpaka yari muri MDR power, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi.

Bicamumpaka yari umuhezanguni ruharwa utaratinye kuvugira mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye amagambo yuzuye urwango avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yari ngombwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yokeje igitutu Ubufaransa, igaragaza ko bitumbikana ukuntu Ubufaransa bwakwakira abantu bafite amaraso mu biganza,  busobanura ko bakiriye izo ntumwa z’Urwanda kugira ngo bakomeze kugirana ibiganiro n’impande zombi. Nyuma baje kuvuga ko rwari uruzinduko rwihariye (“private visit”).

Ubufansa bwari buzi neza abo baganiraga abo aribo, n’inkunga ya politiki bagombaga kubaha kugira ngo jenoside ikomeze.

2.      Abatutsi biciwe i     Gikonko, Gisagara

Komine Mugusa yari iyobowe na Burugumesitiri Kabayiza Andre. Yaje kuyobora Komine aturutse muri Primature 1992, asimbura Kanyamanza Onesphore. Uyu Kanyanza niwe wahuzaga ibikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Icyo gihe bazanye n’abasirikare uwitwaga Adjida bamugize Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gikonko. Yakomokaga ku Gisenyi. Yari nka Comandat wa Jenoside. Agatanga amabwiriza y’ahagomba gushingwa bariyeri, gutoza insoresore z’abahutu uko bazica Abatutsi.

Hari Diregiteri Nkusi wa PRB (ikigo cyatunganyaga Umuceri). Kuko hari telephone niho hari abasirikare bakiraga amabwiriza y’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside. Hanakorerwaga inama zo gutegura Jenoside. Urutonde rw’Abatutsi bazicwa rwakorwaga na Burugumesitiri afatanyije na ba Burugumesitiri bacyuye igihe n’abakonseye.

Byatangiriye muri Segiteri Buhoro yari ituwe n’abarundi benshi. Batangira barya inka z’Abatutsi. Konseye aza kuri Komini bamuha abapolisi na Agronome wa Komine. Yaraje afata abo barundi abapakira imodoka abazana kuri Komine, bahageze Adjuda ahita ababohora ati mwakoze amakosa yo kurya inka benezo bagihari! Mugende mubanze mubice mubone kurya inka. Ibyo byabaye mu matariki ya mbere y’ukwa kane. Nko ku Itariki 08 cyangwa 09/04/1994.

Abatutsi batangiye gukusanyirizwa kuri Komine, baturutse komine Rusatira, Ruhashya, Shyanda, Mbazi, basanga aba Mugusa. Bishwe kuri 27/04/2019. Hiciwe abarenga 25,000. Mu kubakusanya abakonseye bafashe micro bahamagarira abatutsi bose kujya mu kibuga cy’umupira. Kubakusanya byafashe nk’iminsi ibiri yose, ubundi abasirikare bakabarasa bahagaze hejuru y’ikibuga, abicanyi bitwaje intwaro gakondo bagose hagira uhunga isasu akabagwamo.

Abari ku isonga mu bwicanyi harimo assistant burugumesitiri witwaga Sylvestre wo kwa Mugenzi afanyije na se, Konseye Twagirayezu wari uwa segiteri Gikonko, Kayitare Yusi yari Diregiteri w’ ishuri ry’imyuga (CERAR) akaba yari perezida wa CDR muri Komini. Brigadier wa Komini witwaga Athanase. Inspecteur w’amashuri witwa Muramba.

3.      Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyamure mu   Murenge wa Muyira, Akarere Ka Nyanza

Umusozi wa Nyamure wari  uherereye   mucyahoze  ari  Perefegitura ya  Butare,   komine  Ntyazo, Segiteri ya Nyamure  muri  selire  ya  Gatare   uyu   munsi ni mu  Karere  ka  Nyanza, Umurenge  wa Muyira, Akagali  ka  Nyamure  mu Mudugudu wa  Gatare.

Abatutsi benshi batangiye  guhungira ku musozi wa Nyamure kuwa 20/04/1994 ariko bahasanze  n’abandi  bahageze   mbere yabo.  Bahamaze icyumweru   kuko  bahabaye  kugeza  27/04/1994 akaba  ari nayo taliki  bagabweho ibitero simusiga hafi ya bose  baricwa.  Bahahungiye  kubera ko bumvaga  Jenoside itazagira ubukana nkubwo  yagize ndetse  bumvaga  ari  nk’imvururu zizarangira  vuba bagasubira iwabo. Hari kandi benshi  bashoboraga guhungira mu gihugu cy’U Burundi cyahanaga imbibe by’umwihariko  na  komine Ntyazo, Muyira na  Ntongwe.  Ikindi bumvaga bibaye ngombwa kwirwanaho  byari kuborohera kubera ko bari hejuru y’umusozi aho bashoboraga gukoresha amabuye kandi niko byaje kugenda mu  gihe  bagabweho ibitero.

Abatutsi benshi bari baturutse mu makomine ya Muyira, Ntyazo  na Rusatira muri peregitura  ya Butare, komine Kigoma na Ntongwe  muri perefegitura  ya Gitarama n’ahandi.

Abari babishobye bahunganye ibiribwa bikeya baje gusangira ari benshi cyane kuburyo byahise bishira vuba. Bitewe n’inzara nyinshi n’inyota  kubera ko bari hejuru y’umusozi kandi kure y’imirima yabo, batangiye gukora amatsinda yo kujya  gushaka  ibiryo  ninjoro  mu  mirima  y’abari bayifite  hafi ariko byari biteye  ubwoba kuko kuwa 21/04/1994 ibitero byatangiye  kuza kubica. Nyuma  yaho kandi batangiye kubaga  no kurya inka  bari  bahunganye.

Nyuma yo kuhagera   ku italiki ya 20 Mata 1994, bukeye bwaho  kuwa 21/04/1994 ibitero bikomeye  byatangiye kuza  kubica bikaba byari  bigizwe ahanini n’abaturage benshi n’interahamwe. Bari bitwaje imihoro,amahiri, imipanga, amacumu n’ibindi bikoresho gakondo. Gukoresha imbunda byaje nyuma yuko Abatutsi bakomeje kwirwanaho nabo bakoresheje cyane cyane amabuye n’imiheto mikeya.

Kuva taliki ya 22 Mata 1994 kugeza taliki ya 26 Mata 1994, ibitero byakomeje  kuza kandi Abatutsi nabo bakomeje kuhahungira. By’umwihariko kuwa 25/04/1994, hari  Abatutsi bari  bahungiye  ku musozi wa Nyamure ariko  abicanyi baje  mu  ibanga inyuma yabo ariko ntabwo babagezeho ariko abari ku  musozi   barababonye ndetse bamwe byabateye ubwoba bituma  bamanuka umusozi bahunga. Mubagiye mu  gice cy’abicanyi  hishwe Abatutsi  icumi(10) ndetse  hari n’abakomeje kwicwa  mu gihe  bajyaga gushaka ibiryo mu  mirima. Muriyo  minsi hari abayobozi n’interahamwe  bakomeje kuyobora ibitero  no gukangurira abaturage kwitabira ubwicanyi. 

Ku  isonga  harimo  Burugumesitiri  wa  Komine  Muyira witwa MUHUTU  Adalbert, Twagiramungu Zacharie   wari Perezida wa  MDR  muri komine Ntyazo, ba konseye batandukanye muri Komine  ya  Ntyazo; Murindahabi wa segiteri ya Nyamure, Murindahabi Isaie wa segiteri  Gatonde, Mutabaruka  wa  segiteri Kayanza.  Harimo n’interahamwe  nyishi zatojwe nka Sendima,  Munyaneza  Gaspard n’abandi. Hari kandi  Ndahimana wari  umuganga akaba  n’umuyobozi w’ikigo  nderabuzima cya Nyamure by’umwihariko yatanze n’imodoka y’ikigo  nderabuzima mu  kujya kuzana interahamwe  n’abapolisi muri komine za Muyira na Ntyazo. Twavuga  kandi Munyakayanza na Mbarubukeye  bombi bari abarimu mu ishuri ribanza rya Nyamure bakaba baragize uruhare rukomeye mu  gukangurira abaturage kwitabira ubwicanyi ndetse nabo bayoboraga ibitero by’umwihariko bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rwezamenyo nawo uteganya n’umusozi wa Nyamure  cyane cyane bazwiho kwica abana b’abanyeshuri  bigishaga mu ishuri ribanza rya Nyamure, abo bana  babahungiyeho bizeye gukizwa no  kurindwa n’abarezi babo ariko baje  kubica nabi. Hari kandi  umuturage  witwa  Gakuba we yagendanaga  gerenade.

Ku italiki ya 26 Mata 1994,  abicanyi  baje munsi y’umusozi barahagota ndetse baraharaye mu rwego   rwo kurinda ko  hazagira abarokoka. Ku italiki ya 27 Mata 1994, nibwo Abatutsi  bagabweho ibitero simusiga aho  abicanyi bakoresheje imbunda nini n’intoya,  gerenade  n’intwaro gakondo  nyinshi  ibyo  byatumye  abatutsi badashobora kongera kwirwanaho.

Haje abasirikare n’abajandarume  benshi bari    baturutse   kuri superefegitura ya   Nyabisindu i Nyanza  ndetse bamwe bari  bamaze hafi  ibyumweru  bibiri kuri komine Muyira hamwe   na Burugumesitiri MUHUTU Adalbert abandi bavuye i Nyanza kuwa 27/04/1994. Hari  abapolisi baturutse   kuri  komine  Muyira  na  Ntyazo.  Hari kandi imodoka yazanye  interahamwe zari  ziturutse mu Bugesera banyura i  Busoro bari  bayobowe.  Abasirikare bashinze imbunda ku ishuri  ribanza  rya Nyamure  batangira kurasa.  Abatutsi  bagize ubwoba bwinshi kuko  bamwe   baribatangiye gupfa no gukomereka bikomeye  bituma  abandi  batangira  kumanuka bahunga ariko  nabo bicwaga  n’abicanyi  bari bagose umusozi.  Nyuma yo kubarasa no kwica benshi bazamutsa  ku musozi  bagamije kwica abari basigaye, guhorereza abari bataracikana  no  kubacuza  imyenda. Muri  rusange ku musozi wa Nyamure hiciwe abatutsi  22,378,  imirambo yabo  bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi  cyane. Abayoboye ibitero  n’ababigizemo  uruhare rwihariye  barimo  Burugumesitiri  wa  Komine  Muyira witwa MUHUTU Adalbert wakatiwe igifungo  cya  burundu ariko akaba  yarahungiye muri  Zaïre, Twagiramungu   Zacharie   wari Perezida wa MDR  muri komine Ntyazo, abapolisi  ba  komine  Muyira  bari bayobowe n’umupolisi witwa Ruberandinda Claver warikumwe n’abandi  bapolisi barimo Gasanganwa  n’abandi bahoze mugipolisi barimo Bazarama na  Bizoza.  Ruzindana Silas wari umucuruzi ukomeye muri   santere ya   Muyira  i   Nyamiyaga  nawe    imodoka  ye yatwaye interahamwe  kujya  kwica i Nyamure. Nawe  yakatiwe igihano  cy’igifungo  cya  burundu akaba  yarahungiye  muri Congo  Brazaville.  

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->