KWIBUKA28: TARIKI YA 26 MATA 1994, UKO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAKOZWE HIRYA NO HINO MU GIHUGU

Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 26  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.

1.      Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina. Hari Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Burugumesitiri NDAGIJIMANA yafashe abasore b’Abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi, biturutse ahitwa Mbati, Mukinga, Jenda n’ahandi.

Uwigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina witwa NGIRUWONSANGA Onesphore uzwi ku izina rya Gitaro niwe wakoresheje inama ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica. Bafunze amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya. Inzara yatangiye kubica, bafata icyemezo cyo gutungwa n’inka bari barahunganye.

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na NGIRUWONSANGA, ibindi biyobowe na KANYANZIRA. Icyo babanje gukora ni ukwica Burugumesitiri Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe. Bahuruje impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugirango zize kubafasha kwica. Haje imodoka zigera kuri 14 zipakiye abasirikare, interahamwe bafite n’intwaro, hiyongeragaho n’ibitero biturutse ahitwa Kabugondo, Ngoma, Runda n’ahandi. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25/04/1994 ariko baza kubamaraho tariki 26/04/1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, gerenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi. Abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamenyekanye cyane harimo Major KARANGWA Pierre Claver, NGIRUWONSANGA Onesphore, KANYANZIRA n’abandi.

Major KARANGWA Pierre Claver yahungiye mu gihugu cy’Ubuholandi, kugeza uyu munsi akaba Atari yagezwa imbere y’ubutabera.

2.      Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona (RAB), Huye      

Mbere ya Jenoside, ISAR Rubona yari muri komini Ruhashya. Hahuriye Abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa bakusanyirizwa kuri Mont Rubona ari benshi cyane. Abenshi babatangiriraga muri Komini Mugusa bashaka guhungira i Burundi bakabasubiza inyuma muri ISAR Rubona. Hari hahungiye kandi abatutsi bahakoraga. Ibitero byabamaze byaturutse muri izo Komine zose bikurikiye abatutsi babo bahahungiye, nyuma yo kurangiza abari kuri komini Ruhashya na Mbazi mu Byiza.

Kuri 26/04/1994 mu ma saa tatu ni bwo ibitero byari bihasesekaye n’amafirimbi n’induru nyinshi, bahahurira n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komine barica amanywa yose n’ijoro ryose.

Kuri 27/04/1994, uwari perefe wa Butare Nsabimana Sylvain yaje muri ISAR abwira abicanyi ngo nibarekere aho kwica basubire mu ngo zabo. Uwo munsi Abatutsi bari bagihumeka babajyanye mu Gakera munsi ya Mont Rubona, bigondagondera utuzu two kubamo mu biti n’ibyatsi, bacukura n’ubwiherero bibwira ko barekeye aho kubica. Bigeze kuri 02/05/1994 ni bwo ibitero byagarutse birabica bose.

Abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR ni Ntahontuye Ndereyehe Charles wayiyoboraga, Mulindangabo Joseph wari chef wa station ya Rubona, Mugemana Didace yari Chef du Personnel ari na we wari warakoze lisiti y’abakozi ba ISAR b’Abatutsi bagombaga kwicwa, Ntunda Jacques, Rutunga Venant, Mukuralinda Aloys, Ndayizigiye bitaga Ajida, Musabyimana Thaddée, Nsengiyumva Innocent wari umwarimu. Bifashishije interahamwe ruharwa zari ziyobowe na Ruhoryongo, Kanyeperu, Nyangezi n’abandi. Ntibyoroshye kumenya umubare w'abatutsi biciwe muri ISAR Rubona, gusa abari abakozi bayo bo bagera kuri 70 n'imiryango yabo. Imibiri y’abatutsi biciwe muri ISAR Rubona ntiraboneka yose ngo ishyingurwe mu cyubahiro, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwaho haruhukiyemo abagera ku 120 gusa.

Uwitwa Ndereyehe Ntahontuye Charles yagize uruhare rukomeye muri Jenoside  muri ISAR Rubona, akaba anakomeje gukora ibindi bikorwa biyihakana aho yahungiye mu Buholandi.

Ndereyehe Ntahontuye ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des Républicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR. Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro  cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga  Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze, ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni  witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi Ndereyehe ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe  yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo  ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni  mu Burayi n’ahandi.

3.      Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Birambo, Karongi

Superefegitura ya Birambo yari igizwe n’amakomini atatu (Bwakira, Mwendo na Kivumu) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarayoborwaga na Superefe RUDAKUBANA Anaclet, icyicaro cyayo kikaba cyari muri Komini ya Bwakira yayoborwaga na Burugumesitiri KABASHA Tharcisse.

Jenoside mu Birambo yatangiye nyuma y’umunsi umwe uwari umukuru w’igihugu apfuye, abahutu b’intagondwa n’Interahamwe bahise batangira kwica Abatutsi, gusahura imitungo no gutwika amazu. Kubera ko Abatutsi bibwiraga ko bashobora kubonera ubutabazi kuri Superefegitura no kuri Paruwasi, Abatutsi baturutse mu mpande zihakikije bagerageje guhungira kuri Superefegitura ya Birambo, kuri Paruwasi Gaturika ya Birambo ndetse no mu Bigo by’amashuli y’Abihaye Imana byo mu Birambo. Mu gihe Abatutsi bibwiraga ko babonye ubuhungiro, ni ko Interahamwe zo zarimo zicura umugambi wo kwica abatutsi bari muri Birambo.

Mu Birambo, ba ruharwa 2 ku rwego rw’Igihugu, Enock Ruhigira na Edouard Karemera ariho bakomoka. Enock Ruhigira wayoboraga ibiro bya perizidansi igihe cya Habyarimana, uvuka mu Birambo yaje guha amabwiriza abategetsi bari bahari uko jenoside yagombaga gukorwa. Edouard Karemera, wari Visi-perezida wa mbere wa MRND yakomokaga muri komini Mwendo imwe mu makomini yari agize superefgitura Birambo. Karemera yagaragaye kenshi ashishikariza abaturage kwica Abatutsi muri Birambo, no mu Bisisero. Karemera yatangiye ibikorwa bitegura jenoside mu Birambo guhera muri 1993, aho we na perefe André Kagimbangabo, Colonel Ndahimana, umucuruzi wo muri CDR witwa Amani Mugabo, na Bourgmestre Kabasha, batanze imbunda, bashyiraho na gahunda yo gutoza Interahamwe imyitozo ya gisirikari.

Taliki ya 14/04/1994, Interahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depute SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron zagabye igitero ku Batutsi bari bihishe mu Kigo cy’Amashuli cy’Ababikira cya NP Birambo, ariko Abatutsi bari mo bagerageza kwirwanaho, Interahamwe zikomwa mu nkokora bityo zijya guhuruza Abasirikari n’Abajandarume ngo baze bazifashe kwica abo bitaga umwanzi. Bagarutse bukeye bwaho taliki ya 15/04/1994, bica abatutsi bose bari muri NP Birambo banatwika amashuri mu rwego rwo gutsemba n’aho uwaba yasigaye yabashaga kwihisha.

Taliki ya 16 na 17/04/1994, icyo gitero n’ubundi cyoherejwe kwica Abatutsi bari muri Paruwasi ya Birambo no kuri Superefegitura. Kubera ubugome abakoraga Jenoside bari bafite, mbere yo kwica Abatutsi mu bitero byose twavuze haruguru, babanje kurobanura abihaye Imana batandukanya Abatutsi n’Abahutu; ababikira n’abapadiri b’Abatutsi barindishwa abajandarume ngo batazacika naho abahutu babashyira ukwabo ngo barindirwe umutekano.

Icyakurikiyeho ni ugushakisha hirya no hino Abatutsi bari bataricwa bari bakihishahisha hirya no hino babateranyiriza hamwe bateganya umunsi wo kubamaraho burundu bakabicana n’Abihayimana b’Abatutsi. Tariki ya 26/04/1994 ni bwo igitero cyari kiyobowe n’ubundi na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depite SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron, bafatanyije n’Interahame, Abajandarume n’Abasirikari bishe mu buryo bw’agashinyaguro abari basigaye bo muri Birambo. Mu bihaye Imana bishwe icyo gihe harimo Padiri RUBERIZESI Innocent na Padiri SEBATWARE Narcisse.

Mu kigereranyo Abatutsi barenga ibihumbi bitandatu (6,000) biciwe muri ibyo bitero byose. Nyuma y’Igitero cyo ku italiki ya 26/04/1994, bigaragara ko abicanyi bari bazi neza icyo bamaze gukora kuko ari wo wari umunsi washyizweho wo kumaraho Abatutsi muri Birambo. Abicanyi bivuze imyato, abandi abo bayobozi babatereka inzoga babashimira ko bakoze akazi.

Enock Ruhigira yahunze muri 1994, akaba ashakishwa n’ubutabera. Edouard Karemera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

4.      Abatutsi biciwe kuri Komini Kigoma, Ruhango

Komini Kigoma yari yubatse   muri Segiteri ya Butare,   Selire ya Kabambati mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Bihome. Mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye kuri komine Kigoma bizeye kuharokokera    ndetse hari n’abandi bahazanwe babeshwa ko bagiye kuhabarindira.

Tariki ya 26/04/1994 na mbere yaho gato hiciwe Abatutsi barenga 475. Abahiciwe bari baturutse muri segiteri zitandukanye za komini Kigoma zirimo Gahombo, Mukingo, Kiruri, Ngwa n’ahandi. Nyuma yo   kubegeranya bicirwaga kuri bariyeri ikomeye yari imbere ya komine naho imirambo yabo   yashyirwaga mu byobo byari byaracukuwe hafi ya komini. Bamwe mubabigizemo uruhare rukomeye barimo uwari burugumesitiri wa komini, Ugirashebuja Celestin, abasirikare barimo MUGENZI, MUKERANGOMA n’uwo bahimbaga KAGOMA. Hari n’interahamwe ikomeye yitwa NZARAMBA wiyitaga Gahini wayoboraga ibitero.

5.      Abatutsi biciwe kuri  komini  Tambwe, Ruhango

Kuri  komine  Tambwe hiciwe abatutsi  barenga 20,000,  umututsi  wa  mbere yiciwe imbere y’ibendera mu rwego rwo  gutangiza  igikorwa no  gushishikariza  interahamwe n’abaturage  kubyitabira. Abishwe bari bahahungiye abandi bahurijwe   kuri   komine Tambwe,   abahungiye kuri   sous-prefecture   ya Ruhango, kuri kiliziya ya Ruhango n’ahandi.  Nyuma yo kubica imirambo yajuguywaga mu ishyamba rya pinusi mu byobo n’imiringoti. Bamwe  mubabigizemo uruhare  rukomeye  ni  burugumesitiri  wa  Tambwe Mugaba Nathan, deputé  wavukaga   muri komini   witwa KAYONDO, perezida  w’urukiko rwa  Canton  Ruhango witwa  Munyeshyaka Gregoire  n’interahamwe   ikomeye  yitwaga NZARAMBA wiyitaga Gahini.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->