KWIBUKA 28: TARIKI YA 2 GICURASI 1994, UKO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAKOZWE HIRYA NO HINO MU GIHUGU

Tariki ya 2 Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza iburizwamo ry’umugambi wo kwica impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines” no muri za kiliziya mu mujyi wa Kigali tariki ya 2/5/1994.

1.      Ukuburizamo ubwicanyi ku mpunzi zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines”

Tariki 2 gicurasi 1994, Leta y'abicanyi yashatse kwica Abatutsi bari bahungiye muri  Hotel des 1000 Collines I Kigali: ubwo jenoside yari igeze hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye muri Hotel des 1000 collines aho Paul Rusesabagina yabacaga amafranga yose bafite kugira ngo yemere ko bahaba.

Ku itariki 2 gicurasi 1994 Leta yashatse kubica bibuzwa nuko itangazamakuru mpuzamahanga na Dr Bernard Kouchner bari babimenyekanishije mu Bufransa byanditswe mu binyamakuru, byanamaganywe na sosiyete civile yo mu Bufransa bituma Leta ya Mitterrand igira inama Guverinoma y'abatabazi yo kutica abo bantu.

Umunyamakuru Vincent Hugueux wo mu kinyamakuru L'Express yanditsemo ku wa 02 kamena 1994 ko ku itariki 2 gicurasi 1994 umuyobozi mukuru muri perezidansi ya Repubulica y'Ubufransa wari ushinzwe Afrika witwa Bruno Delaye ariwe wahawe misiyo  yo kubwira jenerali Augustin Bizimungu wayoboraga ingabo z'abajenosideri ko nibica impunzi zo muri Hotel des 1000 collines biri butange isura mbi cyane mu mahanga, bityo bikarushya Ubufransa gukomeza guha ubufasha leta y'u Rwanda.

Ikindi kinyamakuru Billets d'Afrique cyandikwa na ONG Survie cyo mu Bufransa cyemeje ayo makuru muri numero 31 yasohotse muri Gashyantare 1996.

Ikindi kinyamakuru cyo mu Bufransa cyitwa Liberation cyo ku wa 25 gicurasi 1994 nacyo cyanditse ayo makuru gisobanura ko leta y'abicanyi yari yashyize ba maneko benshi muri Hotel des 1000 Collines ngo bajye batanga amakuru ku bantu bari bayihungiyemo. Mu bicanyi bagiye bajya kuri Hotel des 1000 Collines harimo ruharwa Padri Wenceslas Munyeshyaka.

2.   Padiri Munyeshyaka Wenceslas yishe Abatutsi kuri Kiliziya ya “Sainte Famille” no mu nkengero zayo.

Abatangabuhamya benshi bemeza ko ku matariki atandukanye hagati ya 8/4 n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa karindwi 1994, kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri CELA I Kigali, Wenceslas MUNYESHYAKA yitabiriye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta abatutsi hamwe na Colonel Tharcisse RENZAHO, Odette NYIRABAGENZI, Angeline MUKANKUNDIYE, liyetona Koloneli Laurent MUNYAKAZI, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe. Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu buryo bwa rusange.

a)      Padiri MUNYESHYAKA yishe Abatutsi

Nk’uko abatangabuhamya barokotse ubwicanyi bwo kuri Sainte-Famille no kuri Saint Paul babivuga, Wenceslas MUNYESHYAKA we ubwe yiciye umukobwa w’Umututsikazi muri paruwasi Sainte-Famille. Yishe n’abandi basore b’Abatutsi babiri n’umukobwa w’umututsikazi.

b)     Gusambanya ku gahato inshuro nyinshi abakobwa b’Abatutsikazi

Abakorewe iri hohoterwa bemeza ko Wenceslas MUNYESHYAKA, kuri paruwasi Sainte-Famille, yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu umukobwa w’umututsikazi. Kuri paruwasi sainte-Famille kandi Wenceslas MUNYESHYAKA yasambanyije ku gahato umwana w’umukobwa waje no kubitangaho ubuhamya.

c)      Gushimuta bikurikirwa no kwica.

Kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul I Kigali, Wenceslas MUNYESHYAKA yafashije interahamwe, zirimo uwitwa Léonard BAGABO, gushimuta abasore barindwi b’abatutsi, barimo Emmanuel RUKUNDO wari umunyamakuru, Aristarque RUTSINDURA na MAZIMPAKA, utaramenyekanye izina wari umunyeshuri, bajyanwa ku biro bya segiteri Rugenge baricwa.

d)     Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana

Tariki ya 2/8/1994, Wenceslas MUNYESHYAKA, afatanije n’abandi bapadiri 28 b’Abanyarwanda babaga I Goma boherereje Papa Yohani Pawulo wa II inyandiko ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo nyandiko, baha ibisobanuro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakayigereka kuri FPR, noneho bagahindura abere abayicuze. Iyo nyandiko yatangaje bikomeye umuryango mpuzamahanga.

3.   Urujijo rw’ibyemezo by’ubucamanza bw’Ubufaransa ku byaha bya Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA

Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko kuva mu myaka 26 ishize, Ubufaransa butigeze bwerekana ubushake bwo kugeza Wenceslas MUNYESHYAKA imbere y’ubutabera ngo ahanirwe ibyaha bikomeye yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 25/7//1995, nibwo umucamanza Privas yatangije ikusanyamakuru kuri MUNYESHYAKA Wenceslas kubera gukurikiranwaho ibayaha bya “jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe uzwi cyangwa kugira ubwumvikane butaziguye bugamije itegurwa ry’ibyo byaha ahereye ku bubasha mpuzamahanga nk’uko buteganywa n’amasezerno ya New York yo mu 1984 akumira iyica rubozo”.

Ku wa 8 Kamena 2004, nyuma y’ibimenyetso byinshi bigaragaza kwanga gucira urubanza Wenceslas MUNYESHYAKA, Urukiko rw’I Burayi rwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu bwashinje Ubufaransa kubogama mu butabera, cyane cyane kutubahiriza igihe cyo guca urubanza.

Tariki ya 21/6/2007, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Wenceslas MUNYESHYAKA. Ikirego kuri MUNYESHYAKA cyari cyaratanzwe kuva muri 2005.

Rubisabwe n’u Bufaransa ku mpamvu zidasobanutse, tariki 20/11/2007, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwivanyeho ikurikiranwa rya MUNYESHYAKA kugira ngo rikorwe n’ubutabera bw’u Bufaransa. Amatsinda menshi yaje gukusanya amakuru mu Rwanda, humvwa abatangabuhamya hafi mirongo irindwi, hanegeranywa ibimenyetso byerekana ibyaha MUNYESHYAKA aregwa.

Ntibyumvikana ukuntu ubucamanza bw’I Paris bwasanze ibyo bimenyetso nta shingiro bifite kandi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwarasanze ari ibyaha bikomeye byatuma MUNYESHYAKA ashyikirizwa ubutabera.

Ubuhamya bumushinja, harimo n’ubutangwa n’abakoze icyaha cya jenoside, buremeza ko MUNYESHYAKA yakoze kandi akanafasha gukora ibyaha by’ubwicanyi no gusambanya abakobwa ku gahato muri Sainte-Famille no kuri Saint Paul. Ibi byaha byemejwe n’ubutabera bw’u Rwanda bwahamije icyaha Wenceslas MUNYESHYAKA agakatirwa igifungo cya burundu adahari kuko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda.

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki gahunda y’abicanyi yari iyo gutsemba Abatutsi bari barahungiye mu mahoteli no muri za kiliziya mu mujyi wa Kigali.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->