KWIBUKA 28: IYA 11 GICURASI 1994, AKANAMA K’UMUTEKANO KA LONI KASABYE UMUNYAMABANGA MUKURU KOHEREZA INGABO MU RWANDA

Umunsi nk’uyu mu 1994, Abatutsi bakomejwe kwicwa mu bice binyuranye by’igihugu, amahanga ari na ko asiganira gutabara abari mu kaga. Icyo gihe ni bwo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi kasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali, ko ingabo 5,500 za UNAMIR zakoherezwa mu Rwanda. Ibi ni nyuma y’aho tariki ya 2 Gicurasi Ghali yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

Kuri uwo munsi kandi muri Perefegitura ya Cyangugu, bus yari ivanye Abatutsi kuri Stade ibajyane mu Nkambi ya Nyarushishi yarahagaritswe maze abari barimo bose bafite imyaka kuva kuri 40 kuzamura baricwa.

Ubufaransa bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye n’ingabo za Leta. Muri iyi nyandiko, haragaragazwa ubufasha bwa gisirikare Ubufaransa bwahaye Guverinoma y’abicanyi muri Jenoside.

  1. Inama General Huchon yahaye Leta y’ abicanyi

General Huchon yatanze inama zikurikira:  

  • […] Urwego rwa gisirikare rushamikiye kuri Perezida Mitterrand rwatangiye gutegura ibikorwa bwo gutabara Leta y’u Rwanda […] Birihutirwa gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga;
  • Ntabwo bikwiye gusuzugura umwanzi kandi afite uburyo bwinshi, ni ngombwa kwibuka buri gihe ko afite abamufasha bakomeye;
  • Guteganya ibikorwa birambye by’intambara mu gihe intambara izaba ndende. Hazaganirwa uburyo bwo gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu gushyikiriza imbunda Ingabo z’u Rwanda (FAR).

Biragaragara ko Ubufaransa bwari bwiyemeje guha ibikoresho bya gisirikare abakoraga Jenoside, ndetse aba bagirwa inama yo guha igihe gihagije ibikorwa bya gisirikare kuko intambara izatinda. Bivuze ko Ubufaransa bwiyemeje gutoza ingabo z’abicanyi ikanabaha intwaro. Ubufaransa bwavugaga ko intambara izaba ndende ndetse ikanakomeza nyuma ya Jenoside, ko yari intambara igomba gutinda. Ni nayo mpamvu hari telefone yahawe abicanyi : « Telefone idashobora kumvirizwa n’undi muntu yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare yari mu murwa wa Kigali. »

Ni ngombwa kwibutsa na none ko iminsi ine (4) mbere yuko General Huchon na Colonel Rwabalinda bahura, amafaranga 435,000 y’amafaransa yakuwe muri Banki y’igihugu cy’Ubufaransa ashyirwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo hishyurwe ibikoresho by’itumanaho Alcatel yari yagurishije u Rwanda kuri iyo tariki.

Hanaganiriwe ku ngano y’intwaro zari zikenewe : « Ibyihutirwaga gushakwa byaraganiriwe : ibisasu by’imbunda nini bya 105 mm, byibura bigeze ku bihumbi bibiri (2,000), amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, bishobotse bikanyura mu bihugu by’inshuti bikikije u Rwanda, imyambaro ya gisirikare, ibikoresho by’itumanaho ».

Mu gihe cya Jenoside, biragaragara rero ko hari aho General Huchon yari ahuriye n’ingabo za Leta zatsembaga Abatutsi.

2. Kwerekana ishusho nziza ya Leta y’abicanyi

General Huchon yavugaga ko bidatinze hagombaga gutangwa ibimenyetso by’uko Leta y’u Rwanda yari ifite impamvu zumvikana zo kurwana intambara, ku buryo amahanga yagombaga kugarurira icyizere u Rwanda, bityo ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bukaba bwasubukurwa.

Mu gihe General Huchon yashyikiranaga na Colonel Rwabalinda, yamubwiye ko hari ibikorwa byihutirwa n’ibyo mu gihe kiringaniye, bitegerejwe n’Ubufaransa. Kandi Colonel Rwabalinda yarabihamije muri raporo ye:

« (…) General Huchon yanyumvishije ko abasirikare b’Abafaransa bafite inzitizi nyinshi zo kudufasha kubera ibivugwa n’ibinyamakuru bisa nkaho bibogamiye kuri FPR yashoboye kubyigarurira; ko niba nta gikozwe kugirango duhindure ishusho igihugu gifite mu mahanga, abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda nibo bazaryozwa ubwicanyi bwo mu Rwanda. Yabigarutseho kenshi ».

Rwabalinda yashoje avuga ko Leta y’Ubufaransa itazemera gushinjwa kuba ishyigikiye abantu bamaganwa n’amahanga kandi batagira icyo bakora ngo bishinjure. Intambara yo kumvisha ibinyamakuru isura nziza y’u Rwanda yagombaga kwihutishwa, kandi ni nayo yagombaga gutuma nyuma hari ibindi bikorwa byashoboka.

Imishyikirano na General Huchon yabaye mu kwezi kwa Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari igeze hagati ikorwa, umubare munini cyane w’abatutsi bari bamaze kwicwa. Nyamara Huchon akaba yarakomezaga kuvuga ko byari ngombwa kwerekana isura nziza y’ub Rwanda, bityo amahanga akagarurira Leta y’u Rwanda icyizere.

3. Inkurikizi z’imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda

Raporo ya Colonel Rwabalinda yashimangiraga ko ubufasha bwa gisirikare Ubufaransa bwahaga u Rwanda butigeze buhagarara nubwo abasirikare b’Abafaransa bari baravuye mu Rwanda na Ambasade y’icyo gihugu yarafunzwe. Huchon niwe ugaragara nk’uwashyiraga mu bikorwa ubwo bufasha.

Ubufaransa bwateguraga ibikorwa byo gutabara ingabo z’u Rwanda (FAR) na Guverinoma ya Theodore Sindikubwabo. General Huchon yatanze igitekerezo cy’ibyakorwa mu binyamakuru:

1) gutanga ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda rufite impamvu zumvikana zo kurwana intambara ;

2) kwerekana ko abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda badakwiye kuryozwa ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.

4. Ubutumwa bw’ubutabazi bwa Bernard Kouchner mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi 1994

Bernard Kouchner yakoreye urugendo mu Rwanda kuva tariki ya 12 kugeza kuya 16 Gicurasi 1994, aje kugerageza gusaba ko MINUAR yajyana impfubyi z’Abanyarwanda mu gihugu cy’Ubufaransa. Imishyikirano ibyerekeye yapfubye tariki ya 16 Gicurasi 1994 kubera ko Interahamwe zabyanze. Kouchner kuva icyo gihe yategereje indege yamucyura.

Bernard Kouchner yagiye i Gitarama aho yahuriye tariki ya 15 Gicurasi 1994 na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda na Perezida Tewodori Sindikubwabo. Kouchner yari yazanywe no gutabara impfubyi zikajyanwa mu Bufaransa kubera ko abo bana bashoboraga kwicwa igihe icyari cyo cyose.

Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->