Jenoside yarateguwe, ntiyatewe n’ihanurwa ry’indege – Min. Dr Bizimana

Ku wa 19 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Mutete. Yabahaye ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanda ku yahoze ari Perefegitura ya Byumba.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka nk’uko abayihakana n’abayipfobya babivuga. Ati, “Ni umushinga watekerejwe kandi ushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi. Abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege barabeshya cyane kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 kandi nta ndege yari yahanuwe”.

Yasobanuye ko hagati y’amatariki ya 25-28 Werurwe 1962, muri Perefegitura ya Byumba hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 2. Ati, “Birabereka ko kwica Abatutsi bitatangiye mu 1994 ahubwo byahereye kera, aho ubutegetsi bwavugaga ko Igihugu ari icy’Abahutu, ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari abanzi b'Abahutu bityo ko bagomba kwicwa.”

Minisitiri Dr Bizimana asoza ikiganiro cye, yasabye Abanyarwanda kumva akamaro k’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, bukorera buri muturage aho ava akagera. Ati, “Ni ubuyobozi ntagereranywa.”

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda iharanira kubanisha Abanyarwanda, ari yo mpamvu Abanyarwandda bagomba kuyikomeraho. 

Yasoje agaragaza ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kujyana no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, turwanya icyashaka kongera kutubibamo amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside, kuko na bo bifuzaga kuba mu Rwanda nk’uru rutarimo kumena amaraso.

Indangagaciro y’ubumwe

Mu mateka y’u Rwanda, indangagaciro y’ubumwe yazaga imbere ya byose. Imibanire y’Abanyarwanda yari ishingiye ku ipfundo ryo kumva ko basangiye igihugu cy’u Rwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda, Umwami wabo no kwemera Imana y’i Rwanda. 

Bari bafite imigenzo y’umuco yabigishaga kuba UMWE nk’ubucuti, ubuvandimwe, ubusabane, ubufatanye, ubwizerane, ubworoherane, ubwuzuzanye, kwihangana, kwakira abakugana, kwiyoroshya, kudasumbanya n’indi. 

Abanyarwanda kandi bagiraga indangagaciro z’umuco batozaga abana bakiri bato nk’ubupfura ari nayo mpamvu umwana wa mbere bamwita imfura, bashaka kwerekana ko ubupfura ari ryo pfundo ry’umuco riri hejuru ya byose bukagaragarira mu myifatire n’imigirire by’intangarugero. 

Hari n’izindi ndangagaciro zunganira ubupfura zirimo ubwangamugayo, ukuri, ishema, ubutwari, ishyaka, umurava, n’izindi. 

Abanyarwanda kandi bagiraga za kirazira zafashaga abato n’abakuru guhora bitwararitse ikibi: kirazira kwica, kwiba, kubeshya, guhemuka, kwiyandarika, kwangiza iby’abandi n’izindi.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->