Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ryasojwe
Kuwa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascene, yitabiriye umuhango wo gusoza Itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 13, ryabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iri torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga 2023 ryitabirirwa n'urubyiruko 412 rurimo abiga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.
Muri iri torero Intore zahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikari yatangiwe mu Kigo cya Mukamira, bakaba barayishimiye cyane. Intore kandi zahawe ibiganiro birimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, icyerekezo cy’Igihugu 2050 n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka yaranze u Rwanda, Intore zakoze ingendoshuri, zijya ku Mulindi zisura Ingoro ndangamateka yo kubohora Igihugu, zisura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Izi ngendoshuri zabafashije kumva neza ubutwari bw’urubyiruko, ubwitange n’uruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho.
Minisitiri Dr Bizimana mu ijambo yagejeje kuri Perezida Paul Kagame n’ababyeyi, yatangaje ko Indangamirwa icyiciro cya 13 ari cyo cyiciro cya mbere gitorejwe mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, yifuza ko n’ibyiciro byose bizakurikira bizatorezwa muri icyo Kigo, kuko gifite amacumbi yakira abantu 1076.
Yagaragaje ko nubwo hakiri imbogamizi zo kugira amacumbi ahagije, ndetse n’ibyangombwa byose intore n’abatoza n’abatozwa bakeneye, guhera muri uyu mwaka wa 2023/24 Minisiteri yiyemeje kugira ibyiciro by’Itorero bihoraho, bizajya bibera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.
Minisitiri yasoje asaba ibigo byose, byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amadini n’imiryango itari iya Leta, ko ubufatanye mu gutoza abakozi n’abanyamuryango babo, bigahora muri gahunda ihoraho y’igenamigambi rya buri mwaka.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…