Ishusho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuva 1994 – 2024 

Ijambo Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagejeje ku bitabiriye Inama ya 19 y’Umushyikirano, kuwa 24 Mutarama 2024

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika


1. Mbashimiye umwanya mumpaye ngo ntange incamake ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda muri iyi myaka 30 tumaze Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ndabikora mu bice 3 bigaragaza aho twavuye, aho tugeze, ari naho hatwereka ibyo tugomba gukora kugira ngo aheza tugeze hakomeze kandi hazarambe.


2. Mu Mateka y’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda bwari umusingi u Rwanda rwubakiyeho haba mu mibereho, mu mibanire no mu miyoborere. Kubera inyungu zabo, Abakoloni barabushenye, bimakaza Politiki y’irondabwoko ya mbatanye mbategeke.

3. Leta zayoboye u Rwanda nyuma y’ubwigenge zimitse politiki ishingiye ku bumwe bw’abo zitaga Rubanda Nyamwinshi, yatanyije Abanyarwanda mu buzima bwabo bwose, zinimika irondakarere ritonesha aho abategetsi bakuru bakomokaga.


4. Politiki y’irondabwoko ntiyagarukiye mu Rwanda gusa, yanakwijwe mu Burasirazuba bwa Kongo mu myaka ya 1980 bikozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku bwumvikane na Kongo, hashingwa Ishyirahamwe ryiswe MAGRIVI muri Rutshuru na Masisi, ryubakiye kuri ya ngengabitekerezo ya Rubanda Nyamwinshi yakoreshwaga mu Rwanda, ingaruka zayo zikaba zigikomeje no muri ibi bihe turimo.  

5. Uburezi mu Rwanda nabwo bwarakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda,
irondabwoko n’irondakarere mu mashuri bishyirwa mu Itegeko, ryanahaga Minisitiri ubushinzwe 5% y’imyanya mu mashuri akayigenera abo ashaka. Perefegitura 2 Gisenyi na Ruhengeri bakiharira 65% y’imyanya mu mashuri no mu kazi. Byageze naho muri 1975, U Rwanda rusinya amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu bukungu, imbonezamubano n’umuco, rwifata ku ngingo ya 13 isaba ibihugu gutanga uburenganzira busesuye ku burezi.

6. Iyi mitegekere ishingiye kuri politiki y’igitugu no gutanya Abanyarwanda niyo yatumye hagati ya 1990 na 1994, Leta ya MRND n’abo babyumvaga kimwe bibumbira mu gatsiko bise Hutu pawa, aho gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, bashishikariza abaturage bamwe kwica abandi, bahitana Abatutsi barenze miliyoni mu mezi atatu gusa.

7. Jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994, isigira u Rwanda ibibazo by’ingorabahizi byarimo:

  • Ubwinshi bw’abakoze Jenoside bagombaga gufatwa no gucibwa imanza;
  • Abacitse ku icumu basabaga ubutabera buboneye kandi bwihuse;
  • Abanyarwanda barenga miliyoni 2 bahungiye mu bihugu duhana imbibi,
    n’abari baravuye mu byabo;
  • Inkomere, abapfakazi, imfubyi n’abana baburanye n’ababyeyi, bikajyana
    n’ibikomere ku mubiri no ku mutima;
  • Isenyuka ry‘inzego zose n‘umutekano muke mu gihugu;
  • Kuba imari ya Leta yari yarasahuwe n’abakoze Jenoside barayijyanye muri
    Kongo;
  • N’ibindi bibazo byari biremereye.


8. Gukemura ibyo bibazo byarashobotse kubera gushakira ibisubizo ku ihame
ry’ubumwe bw’abanyarwanda, harimo amahitamo yo gusangira ubutegetsi
yahise ashyirwa mu bikorwa ako kanya. Tariki 19 Nyakanga 1994, hashyizweho
Guverinoma yumvikanyweho mu biganiro byahuje amashyaka ya politiki atari
yarijanditse muri Jenoside. Muba Minisitiri 17 bari bayigize, 9 bari abo mu Mashyaka ya PSD, MDR, PL na PDC, hafi ya bose ari abasivili mu rwego rwo guha abaturage ubuyobozi, ingabo zigahamana inshingano yo kubarinda.
9. Gusangira ubutegetsi byanakozwe mu Nteko Ishinga Amategeko yagiyeho tariki 25 Ugushyingo 1994, igizwe n’Abadepite 70; FPR, MDR, PSD na PL bahabwa imyanya 13 buri Shyaka; PDC ihabwa 6; UDPR, PDI na PSR imyanya 2 buri Shyaka. Biro y’Inteko nayo yubahirije iri hame: Perezida aba uwa PSD, Visi-Perezida ava muri PL, naho Umunyamabanga ava muri PDI. Inteko yanashyizwemo abagore 8 biba intangiriro y’uburinganire; ubu bukaba bwarabaye ishingiro ry’imiyoborere y’u Rwanda.


10. Gusangira ubuyobozi byakozwe no mu nzego zegereye abaturage, hashyirwaho Abaperefe 11 tariki 4 Ugushyingo 1994, FPR na PL zihabwa imyanya itatu/itatu, PSD na MDR zihabwa ibiri/ibiri, PDC umwanya umwe.
11. Guverinoma yanihutiye gukemura ikibazo cy’impunzi zari zaravanywe mu Rwanda ku gahato na Leta y’abicanyi, zijyanwa mu bihugu bikikije u Rwanda, cyane cyane muri Kongo. Hari n’impunzi za kera zatahukaga nyuma y’imyaka 35 zari zimaze mu buhungiro kuva muri 1959, zikaba arizo mpunzi za mbere muri Afurika zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro.

12. Gucyura impunzi cyari ikibazo cyihutirwa kuko Leta y’abajenosideri
yabashishakarizaga guhungana nayo, ndetse ikigera muri Kongo ikomeza gahunda ya jenoside, banica Abanyekongo b’Abatutsi basanze iwabo, bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, bakaba ubu bamaze kurenga 100.000 nkuko mwabyibukije ejo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ikibabaje kurushaho nuko n’ubu nyuma y’imyaka 30 Imiryango mpuzamahanga bireba n’ibihugu biyigize, bikomeje gufatanya na Kongo kwirengagiza icyo kibazo cy’abenegihugu bayo bimwa ku gufu uburenganzira bw’ibanze buri muntu afite bwo kugira igihugu. Na raporo zikorwa n’abitwa impuguke bashyirwaho n’iyi Miryango, nta n’imwe yerekana iki kibazo kandi kizwi na bose, kuko imyinshi muri iyi miryango inakorera mu nkambi za Kigeme, Kiziba, Mahama n’ahandi izi mpunzi ziri.


13. Guhera muri 1994, ingabo zakoze Jenoside n’Interahamwe zazo bagabye
kenshi ibitero mu Rwanda, bica abaturage mu ntambara bise iy’abacengezi mu
Burengerazuba no mu zguru y‘Igihugu. Na none ntacyo Umuryango w’Abibumbye n‘amahanga bakoze ngo babihagarike, ariyo mpamvu muri 1996 Guverinoma y’Ubumwe yafashe icyemezo cyo kujya gucyura impunzi no kuzikura mu maboko y’abicanyi.


14. Umubare w’impunzi z’abanyarwanda wacyuwe icyo gihe na Guverinoma y’Ubumwe zivanywe muri Kongo wari munini nkuko na Raporo z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi zibigaragaza nk‘iyatangajwe tariki 11 Nyakanga 1997 yagaragaje ko hagati ya Kamena 1996 na Kamena 1997, impunzi miliyoni 1,6 zari zimaze kugaruka mu Rwanda zivuye muri Kongo. Hari na benshi u Rwanda rwacyuye mu ndege rubavanye Tingi Tingi, Gabon, Congo Brazaville n’ahandi. 

15. Mu mahame y’Ubumwe bw’abanyarwanda harimo guca ubuhunzi, niyo mpamvu ikibazo cy’impunzi cyakemutse burundu tariki 31 Ukuboza 2017, u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bemeranyije kuvanaho ubuhunzi ku Banyarwanda kubera ko icyabuteraga cyarangiye.
16. Kuva muri 2001, U Rwanda rwashyizeho gahunda yihariye yo kwakira
abanyarwanda bava mu Mitwe yitwaje intwaro, Ikigo cya Mutobo, kikaba cyimaze
kwakira abarwanyi n’imiryango yabo 39,585, bahabwa amasomo n’ibyangombwa
bibafasha kuba mu Rwanda mu ituze no gukora imishinga ibateza imbere. Icyo bose bagaragaza iyo bageze mu Rwanda, ni ukwicuza imyaka bamaze mu mashyamba kubera ingengabitekerezo mbi bashyirwagamo n’aboretse u Rwanda bashyigikiwe na Kongo.


17. U Rwanda rwakemuye n‘ikibazo cyari ingutu cy‘Ubucamanza cyari kibangamiye bikomeye ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Imanza z’abakoze Jenoside ntizashoboraga guhita ziba kuko nta tegeko rihana iki cyaha ryabagaho. Leta yariho mbere ya 1994 ntiyarishyizeho ku mpamvu z‘uko politiki yayo yari ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Inteko Ishinga Amategeko ya Leta y’Ubumwe niyo yaryemeje tariki 30 Kanama 1996 bituma imanza zitangira muri Mutarama 1997. Ikibazo cyakomeje kuba ingorabahizi kuko nyuma y’imyaka 5, hari hamaze kuburanishwa imanza 8.363 ku bantu 120.000 bari bafunze. Niyo mpamvu byasabye ingamba zidasanzwe.

18. Hagati ya Gicurasi 1998 na Werurwe 1999, habaye ibiganiro M‘Urugwiro byamaze iminsi 23, bihuza abantu b’inararibonye, batanga ibitekerezo birimo kwifashisha Inkiko Gacaca, zishyirwaho n’Itegeko muri 2001 zikora akazi kadasanzwe ko gutanga ubutabera bwunga. Mu myaka 10 zamaze, zaciye imanza 1.958.634, zikoresheje amafranga miliyoni 52 z’amadolari.


19. Gacaca yarahendutse kandi itanga ibisubizo byubaka Abanyarwanda. Urubanza rw’umuburanyi umwe muri Gacaca rwatwaraga amadolari 50, ni ukuvuga 19.500 Frw y’icyo gihe kuko 1$ ryavunjaga Frw 390. Muri icyo gihe mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha umuburanyi yatangwagaho miliyoni zirenga 20$ ni ukuvuga hafi miliyari 2 y’amafranga y’u Rwanda. Bivuze ko ikiguzi cyatanzwe ku manza 3 mu rukiko rwa Arusha gihwanye n’ingengo y’imari yose yakoreshejwe na Gacaca, tukanongeraho ko uru Rukiko mpuzamahanga mu myaka 20 rwaciye imanza 75 zonyine.


20. Uruhare rwa Gacaca mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda rwabaye
indashyikirwa nkuko byagaragajwe muri 2010 n’ubushakashatsi bwakozwe ku
ruhare rwa Gacaca mu kubanisha Abanyarwanda, bwagaragaje ko 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo. Naho 85% b’abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye no gutanga imbabazi, nubwo yari amahitamo atoroshye.
Gacaca ni kimwe mu bimenyetso bidashidikanywaho byerekana akamaro kanini
k’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo.


21. Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nacyo cyagiye kizamuka buri mwaka ku buryo nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bubyerekana, igipimo cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.


22. Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge dufite ubu kinagaragaza ko:

  • 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku
    ndangagaciro zibwimakaza;
  • 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo;
  • Naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo
    bwa buri munsi.
  • Ubushakashatsi bwakozwe na RGB (2023) nabwo bwerekana ko
    Abanyarwanda 93.63% bishimira icyizere bafitiye inzego z’umutekano,
    bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda abaturage bibonamo inzego
    z’umutekano, bakorana umunsi ku wundi zitabahutaza.

23. Mu byemezo bya politiki biza hejuru ya 90% abaturage bagaragaza ko byatumye igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kuva Jenoside ihagarikwa twavuga:

 
  • Kuvanaho indangamuntu zanditsemo amoko zatanyaga abanyarwanda;
  • Gusubiza abantu imitungo no gusaranganya amasambu;
  • Gushyiraho Ingabo z’U Rwanda zirimo n‘abahoze mu Ngabo zakoze Jenoside;
  • Gushyiraho imirimo nsimburagifungo,ifasha kugorora abakoze Jenoside bihannye bagasaba imbabazi;
  • Gushyiraho inzego zirwanya ruswa n’akarengane;
  • Kwegereza abaturage ubuyobozi, bakagira uruhare mu bibakorerwa no kwifashisha umuco nyarwanda nk’Abunzi, Ubudehe, Umuganda, Ingando, Girinka, Itorero, Ndi Umunyarwanda, n’ibindi, mu gukemura ibibazo;
  • Kwimakaza umuco w’Ibiganiro mu gushaka ibisubizo nk’uko bikorwa mu
  • Nama y’Umushyikirano, mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki, n’ahandi; etc...

24. Ibi byemezo by’Abanyarwanda bashyize hamwe byagize uruhare mu kuzamura icyizere cyo kubaho kigera kuri 69.6% nkuko byaragarajwe n’ibarura rusange ryo muri 2022. 

25. Ku Rwego rw’Isi, amahanga yateye intambwe mu kuvana isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki 8 Ugushyingo 1994, Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo 955 gishyiraho Urukiko mpuzamahanga rwaciriye imanza bake mu bakoze Jenoside. Tariki 16 Mata 2014, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari Ihame mpuzamahanga riri mu mateka y’Isi ritagomba kugibwaho impaka, unemeza ko ibihugu byose bifite inshingano zo gushakisha no guhana abakoze Jenoside, banavugamo na na FDLR no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.


26. Tariki 26 Mutarama 2018, Umuryango w’Abibumbye washimangiye ko inyito
igomba gukoreshwa n’Isi ari “Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994 mu
Rwanda”, iki cyemezo kinategeka ko tariki ya 07 Mata buri mwaka izajya iba
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu
Rwanda. Hari ibihugu nk’Ubufransa byubahirije iki cyemezo uko cyemejwe
n’Umuryango w’Abibumbye, hari n’ibindi by’Iburayi bicira imanza abakoze Jenoside bagahungirayo. Ariko nta gihugu na kimwe cy’Afurika kiratera iyi ntambwe.


27. Nyamara, tariki 11/04/2017, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wafashe
icyemezo gisaba ibihugu by’Afurika gushyiraho amategeko ahana abakoze
Jenoside mu Rwanda bari ku butaka bwabyo no gushyiraho amategeko ahana
ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ihame mpuzamahanga.  

28. Umwaka ushize, tariki 20 Nzeri 2023, inama ya 45 ya Komite Ishinzwe Umurage w’Isi ya UNESCO yashyize ku rwego rw’Isi inzibutso za Murambi, Bisesero, Nyamata na Gisozi kugira ngo zibere Isi isomo ryo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba UNESCO yariyemeje kubungabunga amateka izi nzibutso zibitse nuko izi neza akamaro zifitiye Isi n’ahazaza hayo.


29. Hari abataravana amasomo muri ibi byemezo nyuzemo mu ncamake. Ubu nta kindi kiriho kivugwa ku mbuga nkoranyambaga uretse ingengabitekerezo y’urwango benshi bita TUTSIPHOBIA yimitswe n‘ubutegetsi bwa Kongo muri gahunda yeruye nk’iyakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.


30. Urwango rwibasira Abatutsi b’Abanyekongo ruhamagarira kubakorera Jenoside si rushya. Muri Kamena 1998, Yerodia Ndombasi wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo yashishikarije abanyekongo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi baba Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo, agira ati: “Kuri twe ni nk’umwanda, ni udukoko duto twitwa ‘VERMINES‘ dutera indwara abantu, tugomba kuturimbura dukoresheje uburyo bwose n’ingamba zidasanzwe […] Ku ruhande rwacu twahisemo gukoresha umuti ushobora kwica no kurandura burundu utwo dukoko”.


31. Ni ingengabitekerezo iteye kimwe n‘imvugo za rutwitsi zitaga Abatutsi Inyenzi, Inzoka, Inda n’izindi nk’izo zavugirwaga kuri RTLM muri 1993-1994 na ba Kantano na Bemeriki. Ni ingengabitekerezo abategetsi b’ubu b’icyo gihugu bakomeje kwigisha, iteye kimwe n’inyandiko y’ingabo z’u Rwanda za kera yo kuwa 21 Nzeri 1992 yavugaga ko Umututsi wese, yaba uwari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ari umwanzi w‘U Rwanda, ko n’umuha ubufasha ubwo aribwo bwose, ari umugambanyi. Inyandiko ikongeraho ko n’abanyamahanga bafitanye isano cyangwa bateye kimwe n‘Abatutsi nabo ari abanzi b’u Rwanda.
32. Muri 2002 Ububiligi bwashyizeho impapuro zo gufata Yerodia Ndombasi akagezwa mu butabera, ariko Kongo yamukingiye ikibaba, apfa muri 2019 atabajijwe icyo cyaha.


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika


33. Ejo mu ijambo ry’ihumure ritagira uko risa mwatubwiye, mwagize muti“Ntimugatinye ibitumbaraye“. Tubijeje kudatinya uwo ariwe wese washaka kudutanya. Abanyarwanda tuzi ibyiza by’ubuyobozi bwiza dufite bwavanye u Rwanda mu kaga n’akangaratete muri 1994, tukaba twemye dutekanye, dutera imbere, tubikesha Mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Tuzakomezanya namwe, dufite ishema n’isheja ryo kubaka ubumwe bwacu no kwongera umuvuduko w’iterambere kandi bishingiye ku bwubahane n’amahanga nkuko muhora mubidutoza.

34. Urubyiruko rwacu nirwime amatwi imvugo zigisha urwango, nk’izavuzwe na Perezida wa Kongo ashakisha amajwi tariki 3 Ukuboza 2023, zigasubirwamo n’uw’Uburundi kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, bombi bemeza ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari umwanzi wabo, ko ngo bari mu rugamba rwo kubohora urubyiruko rw’u Rwanda rwagizwe imfungwa. Ibyo ni ibyabo NTIBADUHEHO.


35. Twakwibutsa aba bantu ko tariki 29 Nzeri 2014, Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye igifungo cya burundu Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera, bari abayobozi ba MRND kubera urwango batoje Interahamwe rukazishora muri Jenoside. Ni nako byagendekeye abayobozi ba RTLM, Ferdinand Nahimana na Jean Bosco Barayagwiza, bakatiwe imyaka 30 kubera ibiganiro by’urwango byanyuzwaga kuri iyo Radio, ndetse na Simoni Bikindi wari umuriririmbyi w’indirimbo zigisha urwango zanyuzwaga kuri RTLM. Karemera, Bikindi, Barayagwiza, Bagosora n’abandi bigishije urwango bahamagarira gukora Jenoside, baguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye bafungiye icyo cyaha. Ni isomo abakinisha ubukangurambaga bwa Jenoside bakwiye kumva.


36. Ndasoza nganishe ku mukoro ureba cyane cyane urubyiruko mwanatwibukije
ejo mu mpanuro mwaduhaye wo kutarebera abadusenya n’abadutanya ngo
twicecekere cyangwa ngo tubumve tubahe rugari. Abajeunes b’u Rwanda nibo
bafite imbaraga n’ejo hazaza h’igihugu. Nibashyireho umwete mu kucyubaka no
kucyubahishaGuhangana n’abadutanya n’abarwanya ubuyobozi bwiza dufite,
ntibisaba kuba inzobere mu mateka, bisaba kubona aheza u Rwanda rugeze no
kutemera ko bisenywa. Rubyiruko rw’u Rwanda, Icyivi ni icyanyu, nimube intaganzwa muhige guharanira kucyusa, mukomeza intambwe y’ubumwe tugezeho.


Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Topics


Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →
-->