Intagamburuzwa za RICA ziratozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda
Kuva kuwa 26 Kanama 2023, mu ishuri rikuru rya Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, harabera Itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 3.
Kuva 2021, abanyeshuri bose baje kwiga mu mwaka wa mbere muri iri shuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije, babanza gukora Itorero mbere yo gutangira amasomo yabo, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’ishuri bushingiye ku myifatire mbonera yagarajwe n’Intore zitabiriye Itorero Indangamirwa 2019.
Ni muri urwo rwego RICA ifatanyije na MINUBUMWE bateguye iri Torero ry’Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 3, rigenewe abanyeshuri bashya batsindiye kandi bemererwa kwiga muri iryo shuri mu mwaka wa 2023-2024.
Aritangiza ku mugaragaro kuwa 28 Kanama 2023, Umunyamabanga Uhoraho Munezero Clarisse yasabye abasore n’inkumi 84 baryitabiriye, kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, byo musingi w’iterambere rirambye, abibutsa ko nk’urubyiruko ari bo u Rwanda ruhanze amaso.
Ati, « Iri torero twaje gutangiza rigamije kubafasha mwebwe abaryitabiriye kugira indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Indangagaciro muzavana muri iri Torero zizabafasha kubaho neza mwebwe ubwanyu, zibafashe kubana neza hagati yanyu hano ku ishuri ndetse no mu miryango yanyu. »
Yababwiye ko mu gihe cy’iminsi 10 bazamara mu Itorero, bazahabwa ibiganiro bitandukanye bizabafasha gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kuyarinda, kumenya icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu kukigeraho ndetse no kurangwa n’umuco w’ubutore.
Yabibukije ko urubyiruko rwihariye umubare munini w’Abanyarwanda, ababwira ko ari imbaraga z’Igihugu, bityo ko bakwiye kwiga amateka nyakuri y’u Rwanda kugira ngo bibafashe kunyomoza abashaka kuyavuga uko atari.
Mu bindi yabasabye harimo gusobanukirwa Icyerekezo 2050 cy’Igihugu kigaragaza aho Abanyarwanda biyemeje kugera, no kurwanya ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusinzi n’ubuzererezi bigaragara mu rubyiruko.
Ibiganiro izi Ntore zateguriwe ni ibi bikurikira:
Usibye ibiganiro, ubundi buryo bw’imitoreze bukoreshwa mu guhugura uru rubyiruko harimo imyitozo ngororamubiri, akarasisi ka gisirikare n’intambwe y’Intore, imikoro n’imikoro-ngiro no gutarama no guhiga.
Biteganyijwe ko iri Torero rizasozwa tariki 6 Nzeri 2023.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…