Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka ni umwanya wo kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro dufite wo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza, ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagejeje ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko, aho yerekanye politiki yatanyije Abanyarwanda hakoreshejwe uburezi n’urubyiruko. 

Ni ikiganiro cyari kigamije gufasha urubyiruko kubona no kumva neza amahirwe abavutse nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite yo kuba baravukiye kandi bagakurira  mu Rwanda rutavangura. 

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati, “Ibimenyetso by’ikoreshwa ry’urubyiruko mu rwango, irondabwoko na Jenoside birabereka uburemere bw’uburyo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, urubyiruko rugakoreshwa mu kugirira nabi abandi, kugeza kuri karundura ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byateguwe kandi biyoborwa na Leta ya Kayibanda na Habyarimana, ndetse bamwe mu bihayimana nka Padiri Léon Naveau na Musenyeri André Perraudin barabiyobora, abarimu n’abayobozi b’amashuri babijyamo baroga urubyiruko.”

Yasabye urubyiruko kutemerera uwo ari we wese ubabibamo urwango, ivangura, amacakubiri, kurwanya ubuyobozi n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ati, “Ikiruta byose ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, tukaba turi mu Rwanda rwa twese, rutavangura abana barwo. Ni ikintu cy’ingirakamaro urubyiruko mugomba kwishimira no gukomeraho. Ntimuzemerere uwo ari we wese ubabibamo urwango, amacakubiri, kurwanya ubuyobozi n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Igihango cy’Urungano kigamije iki?

Igihango cy’urungano ni urubuga rufasha urubyiruko kuganira ku mateka yaranze Igihugu cyacu, kumenya amasomo tuvoma muri ayo mateka mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, n’uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho twimakaza Ndi Umunyarwanda nk’isano muzi dusangiye twese. 

Iri huriro ni umwanya washyiriweho  kwibuka no kunamira urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda mbere y’Ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni no muri Repuburika ya Mbere n’iya Kabiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuganira ku ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku rubyiruko n’inzira yo gukira ibikomere; kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi; kugaragaza Igihango urubyiruko rufitanye cy’ubumwe, gusigasira amateka yacu, kurinda ibyagezweho, guhanga ibishya mu kubaka u Rwanda twifuza; no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza urubyiruko gufata ingamba zo kurwanya Jenoside aho ariho hose ku Isi.

Iri huriro ry’urubyiruko ni igikorwa ngarukwamwaka gitegurwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuryango Imbuto Foundation, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Tariki 21/4/1994: Umunsi w’isoni ku Muryango w’Abibumbye

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko tariki 21 Mata 1994 ari umunsi w’isoni ku muryango w’Abibumbye (ONU) kuko kuri iyo tariki ari bwo…

Read more →
-->