Hatangijwe ibiganiro bikangurira urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda

Uyu munsi ku wa 27 Mutarama 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yatangije ibiganiro by'urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi byiswe "Rubyiruko, menya amateka yawe". Iki gikorwa cyabimburiwe no gutera ibiti mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, byakurikiwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye impamvu y’ibiganiro ‘Rubyiruko, menya amateka yawe’, agaragaza ko ari umwanya mwiza wo gusangiza urubyiruko amateka y’Igihugu kugira ngo bamenye aho cyavuye, ibyiza n’ibibi byayabayemo hagamijwe gukuramo amasomo yo guhitamo neza.

Yibukije ibikorwa by’ingenzi urubyiruko rukwiye kugiramo uruhare muri uyu mwaka ari byo: Umunsi w’Intwari uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2024; Umunsi wo Kwibohora twizihihiza dusoza iminsi ijana yo Kwibuka; n’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Yasobanuye impamvu yo kuganira ku mateka n’urubyiruko bigakorerwa muri Kaminuza y'u Rwanda. Kaminuza yanyuzemo abanyabwenge bari bafite ubumenyi buhambaye, ariko bamwe nta mutima muzima bafite, kuko batigeze batozwa bakiri bato urukundo rw’Igihugu n’Abanyarwanda.

Yabahaye ingero nyinshi z’uburyo indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’ubutabera n’urukundo zirengagijwe nkana mu myigishirize y’ingoma za PARMEHUTU na MRND. Yakanguriye urubyiruko kwamaganira kure inyigisho izo ari zose zibayobya cyane izinyura ku mbuga nkoranyambaga.

Yerekanye uburyo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nta kiza bari guha Abanyarwanda kuko bakuriye mu rwango rwa politiki mbi iryanisha Abanyarwanda.

Yabahaye urugero rw’abasirikari bakomeye nka Majoro Ntabakuze, abaganga b’inzobere nka Ndindabahizi Jean chrysostome n’umugore we Nduwamariya Jeanne wari umuforomokazi wishe umwana amuteye umusumari mu gutwi kugira ngo atange urugero rw’uko Abatutsi bagomba kwicwa.

Yagaragaje uburyo inzangano zishingiye ku moko zavuye muri laboratwari y’urwango ya Kaminuza kuva ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda, aho abanyeshuri birukanaga bagenzi babo Leta ikabishyigikira.

Yibukije urubtiruko ko nta cyaruta iwabo, ko mu mahanga haba heza mu kuhahahira ariko nta cyabarutira gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Yabagaragarije ko n'abateye u Rwanda umugongo bitabahiriye, atanga urugero rw’Abanyarwanda bakoze Jenoside bagahungira ubutabera hanze y’u Rwanda bizeye ubufatanye n’abanyamahanga ariko bakabahinduka bakabagarura iwabo ngo babazwe ibyo bakoze.

Yaboneyeho kubibutsa ko mu zindi ndangagaciro u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rugenderaho ari ukutabika inzika, aho uwamaze kugororwa asubizwa mu buzima busanzwe akabana n’abandi.

Yatanze urugero kandi rw’abanyabwenge bitandukanyije na politiki mbi y’amacakubiri nka RUMIYA Jean Gualbert watinyutse ubutegetsi bwa HABYARIMANA akabugaragariza ko bugamije inabi y’Abanyarwanda.

Yavuze kuri UWIRINGIYIMANA Agathe wakomokaga, wize, wanigishije mu karere ka Huye, waciye ivanguramoko mu gutanga amashuri. Urundi rugero yatanze ni urwa NIYITEGEKA Felicité wemeye kwicanwa n’Abatutsi yari ahishe kandi yari afite uburyo bwo gukiza amagara ye.

Mu biganiro bya "Rubyiruko, menya amateka yawe" byakurikiye ijambo rya Minisitiri Dr Bizimana,  urubyiruko rwaganiriye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwabo mu gusigasira amateka y’u Rwanda, kurinda ibyagezweho no gutegura u Rwanda rw’ejo nk’abaragwa barwo.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->