Guverineri Rubingisa yatangije Itorero Intagamburuzwa za RICA, icyiciro cya 4
Kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 4, ribera mu Ishuri Rikuru rya RICA mu Karere ka Bugesera.
Yasabye abanyeshuri baryitabiriye kurikurikira bashishikaye kugira ngo barivomemo ubumenyi burimo indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bibafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.
Abitabiriye iri Torero baratozwa hakoreshejwe uburyo bunyuranye burimo ibiganiro, gutarama no guhiga, byose bibafasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka yabo, Icyerekezo 2050 n’uruhare urubyiruko rugomba kukigiramo, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ubuhinzi n’ubworozi bugeza u Rwanda ku rwego rw’ibihugu biteye imbere, uruhare rw’urubyiruko mu kuzuza nshingano mboneragihugu no gusigasira Ubunyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko hashingiwe ku musaruro ugaragara mu Ntagamburuzwa zatojwe no kuba ibikorwa by’Itorero muri za kaminuza n’amashuri makuru bikwiriye kongerwamo imbaraga, ari ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeza gutozwa indangagaciro na kirazirira bibategurira kuba ba rwiyemezamirimo, abakozi n’abayobozi bafite ubushobozi n’imyitwarire mbonezamurimo.
Kuva muri 2021, ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya RICA bwafashe umwanzuro ko abanyeshuri bashya bose bemerewe kwiga muri iryo shuri bazajya babanza gukora Itorero mbere yo gutangira amasomo yabo. Iki cyemezo cyaturutse ku myifatire mbonera yagarajwe na bamwe mu bitabiriye Itorero Indangamirwa muri 2019 nyuma y’Itorero bajya kwiga muri RICA. Hamaze gutozwa ibyiciro 3 byatorejwemo intore 270 zigiye gutangira muri RICA kuva ishuri rifashe uwo murongo; ubu hakaba hagezweho icyiciro cya 4.
MINUBUMWE ifatanyije na RICA bateguye Itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 4 rigenewe abanyeshuri 84 bashya (abakobwa 42 n’abahungu 42) batsindiye kwiga muri iri shuri mu mwaka w’amashuri 2024-2025; rikaba ribera muri RICA, guhera tariki 01 kugeza tariki 06 Nzeri 2024. II.
Mu ntego zaryo harimo gukangurira Intagamburuzwa za RICA kurangwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, indangagaciro na kirazira zishingiye ku muco nyarwanda no kuzitoza abandi; gutegura Intagamburuzwa za RICA zizafatanya na bagenzi babo batojwe mbere mu mikorere inoze y’itorero mu mashuri makuru na kaminuza; gukangurira intagamburuzwa za RICA uruhare rwabo mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda banahakana iterambere ryarwo; gusobanurira Intagamburuzwa za RICA uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu bakoresheje ubumenyi bazakura muri RICA.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…