Ese ubu nabita Abarimu, Abasirikare, Abapolisi, Abaganga cyangwa Ababyeyi ?
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022, mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba hatangijwe Itorero ry’iminsi itanu ku bakozi b’Ikigo Cy’igihugu gishinzwe igororamuco rifite intego igira iti: Twimakaze indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo.
Atangiza Itorero ku mugaragaro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe ibirebana n’Itorero muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Madame KAYIRANGWA Anita Marie Dominique yasabye abaryitabiriye gusasa inzobe bagakoresha neza umwanya bahawe kugirango amasomo bazahakura azabafashe bo ubwabo ndetse azaherekeze n’abo bashinzwe.
Yavuze ko kuba bakira abantu bavuye mu ngeso zitandukanye zitajyanye n’umuco nyarwanda zirimo ubuzererezi, ubusinzi, uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi bakabasha kubahinduramo abantu bafite indangagaciro kandi b’umumaro ku miryango yabo no ku gihugu atabona izina abaha kubera ubutwari n’ubumenyi bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi. Yagize ati: “Ese ubu nabita abarimu, abasirikare, abapolisi, abaganga cyangwa ababyeyi? Abo muri bo bose mukora umurimo ukomeye kandi usaba ubwitange”.
Yabibukije kandi ko bakora umurimo ukomeye wo gusubiza ubumuntu abo sosiyete yita ibicibwa bitewe n’ibyo baba baranyuzemo. Yagize ati: “Mukora umurimo ukomeye wo kwakira abo bamwe bise ibicibwa, mukongera kubasubiza ubumuntu, bagasubira muri sosiyete basubiranye agaciro, bagafatanya n'abandi kubaka igihugu, bakongera kuba ab'umumaro mu miryango yabo no ku gihugu".
Yashimiye ubuyobozi bwa NRS kubagenera umwanya nk’uyu wo kwitekerezaho no kongera kwegeranya imbaraga n’ubushobozi butuma bafasha abanyura mu biganza byabo bagasubira muri sosiyete barahindutse ab’umumaro kurushaho.
Abakozi ba NRS batorezwa I Nkumba ni 110 bakaba bazahabwa amasomo arimo: ibikwiye kwitabwaho mu bufatanye bw’inzego muri gahunda y’igororamuco no guca ubuzererezi; Indangagaciro Abakozi ba NRS bavoma mu mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu; Itorero mu Rwanda: Isoko tuvomamo Indangagaciro n’Ishyaka ry’uRwanda, Imyitwarire mbonezamurimo ku mukozi wa Leta mu kugera ku nshingano yahawe n’Igihugu; Amahame abakozi ba NRS bavoma mu muco nyarwanda mu kunoza umurimo bashinzwe; Gukira ibikomere na gahunda y’igororamuco (pyscho-social support) n’ayandi.
Yasoje abasaba kwiha intego y’uko nyuma yo gutozwa, uwo ariwe wese uzabanyura mu biganza atagomba gusubira muri sosiyete uko yaje ahubwo agomba kugenda ari intangarugero.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…
A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…
The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…