Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ko Abanyarwanda batari abagome mu muco wabo
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène BIZIMANA yifashishije amateka yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari umuco w’Abanyarwanda kuko nta muntu uvukana urwango.
Ni mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo gitangira iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yavuzeko Abanyarwanda batavukanye ubugome bwo kwicana ko ahubwo amacakubiri afite inkomoko mu mateka. Yavuze ko Jenoside yateguwe kuva ku butegetsi bwa Kayibanda kugeza ku butegetsi bwa Habyarimana igashyirwa mu bikorwa. Iyo nzira yaranzwe no kuvangura abanyarwanda bashingiye ku bwoko ndetse n’uturere hibandwa ku gutoteza Abatutsi, baricwa, bavanwa mu mashuri ndetse no mu kazi. Yasoje ashimira politike nziza itavangura buri munyarwanda ahubwo iharanira ko Abanyarwanda baba umwe. Yagize ati: “ Turi heza kandi turagana heza, kandi twahisemo kuba umwe”.
Mu buhamya bwatanzwe na Sibomana Jean Nepomuscene, yavuze inzira yanyuzemo mu gihe cya Jenoside mu cyahoze cyitwa Murambi yayoborwaga na Gatete akaza kurokoka. Yasoje ashimira Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu afite ubuzima bwiza kubera Leta yamufashije kwiga, kandi akaba yaratangije ibikorwa bihuza abana n’ababyeyi bishe n’abiciwe. Yavuze ko impano yumva uwarokotse wese yakwitura abamurokoye ari ukubababarira kandi we akaba yarabikoze.
Nyakubuhwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo rye, yavuze ko nubwo igihugu cy’u Rwanda ari gito mu buso ariko ari igihugu kinini mu butabera, ko hari ibihugu bibona u Rwanda nk’igihugu gito bagakerensa ibyo rwakoze mu butabera, nko kuba abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha barahawe imbabazi. Yashimiye Inkotanyi kuba barahisemo kutihorera bagahitamo gutanga imbabazi. Yavuze ko ibyo bihugu binini bishaka guha amasomo u Rwanda uko bigomba kugenda, kandi iwabo ugasanga bagifite igihano cyo kwica. Yavuze ko nta muntu ugomba kwigisha Abanyarwanda uko bakwiye kubaho, kuko amateka banyuzemo yabigishije.
Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi bakuru b’igihugu, Abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda,inshuti z’u Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA, GAERG, AERG nindi miryango ihuza abarokotse.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…