Bimwe mu byo abanyapolitiki bato n’abashaka kuba bo bagomba kwirinda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye bimwe mu bigize politiki yasenye u Rwanda, abanyapolitiki bato n’abashaka kuba bo bagomba kwirinda.
Minisitiri Dr. Bizimana, yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 13 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu ngero yatanze z’abanyapolitiki bakwiye kwirindwa no kurwanywa, biyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu, nyamara ibikorwa byabo bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, bakabikora bahimba Jenoside ya 2 itarigeze ibaho, harimo: Pascal Ndengejeho wari umuyoboke wa MDR, Padiri w’Umubiligi witwa Serge Desouter w’umupadiri wera n’agatsiko kiyita Abanyacyangugu bagizwe na Ndagijimana Jean Marie Vianney, Rutihunza Théobald n’abandi.
Dr. Bizimana yagize ati: “Pascal Ndengejeho wari umuyoboke wa MDR akarundukira muri MDR Power, yabaye Minisitiri w’itangazamakuru hagati ya 1992 na 1993. Ndengejeho yigaragaza cyane mu bikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushinjura abajenosideri n’abapfobya Jenoside bakurikiranwa n’inkiko zo mu mahanga barimo Laurent Semanza wabaye Burugumesitiri wa Bicumbi, na Pierre PEAN mu Bufaransa.”
Yunzemo ati: “Mutekereze ko Ndengejeho yabaye umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, mwibaze ibyo yigishaga abanyeshuri n’uburyo yafataga abanyeshuri b’Abatutsi babaga bamuri imbere bibeshya ko baje kwiga nk’abandi Banyarwanda, nyamara ubigisha atababona atyo. Ni benshi cyane mu bitwaga injijuke zize kuri Repubulika ya 1 n’iya 2, barimo abigishaga kaminuza bateye nka Ndengejeho. Ni ba Nahimana Ferdinand, Vincent Ntezimana, Eugène Rwamucyo, Sosthène Munyemana, Maniragaba Balibutsa, Charles Ndereyehe, Jean Barchmas Nshimyumuremyi, n’abandi.”
Undi munyapolitiki wa kabiri uri mu bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi Dr. Bizimana yagarutseho, ni Ndagijimana Jean Marie Vianney. Yavuze ko ubujura bwari twibanire ku gihe cya Ndagijimana.
Ati, “Ndamuvuga ngaragaza uruhande rwe rutazwi uko bikwiye rw’ubujura bumuranga, ariko akiyambika ikoti rya politiki. Muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho muri Nyakanga 1994, Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ahunga igihugu nyuma y’amezi 2, yibye amafaranga ya Leta 187.000$. Minisitiri w’Intebe Twagiramungu Faustin w’inshuti ye bakomokaga hamwe Rusizi, ni we wabitangaje rugikubita mu itangazo rya Guverinoma kuwa 19/10/1994 no mu biganiro yahaye ibinyamakuru birimo AFP na New York Times.”
Dr. Bizimana yakomeje agira ati, “Ndagijimana yavuze kenshi ko azarega abavuga ko yibye ayo mafaranga, ariko ntiyareze Twagiramungu. Ahubwo yareze mu Bufuransa uwitwa Ngarukiye Léon Umuyobozi w’Ibiro (Directeur de Cabinet) muri MINAFFET, ari na we wamuhaye ayo mafaranga ku kibuga cy’indege i Kanombe ariko Ngarukiye yaramutsinze mu Rukiko rwo mu Bufuransa kuwa 6 Ugushyingo 2023.”
Dr. Bizimana yibukije abanyapolitiki ko bakwiye gufasha abaturage kumenya ibibi byakozwe n’abanyapolitiki babi kugira ngo babyirinde. Yibukije kandi ko Abanyarwanda kuva kera biyumvaga nk’abavandimwe basangiye Igihugu.
Yagize ati: “Ibi bimenyetso by’amateka tubitanga ari ukugira ngo nkatwe abanyapolitiki dushinzwe gufasha abaturage, tumenye neza aho abanyapolitiki babi bagejeje u Rwanda bityo duhore buri munsi duharanira kubyirinda. Umugani Abanyarwanda bakundaga kuvuga ngo ‘u Rwanda ni ingobyi yaduhetse’ uratwereka ko bemeraga ko ari abavandimwe mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda rwababyaye, basangiye. Dukomeze iyo nzira, tudakangwa n’ibihita nk’induru y’Ababiligi yo kugambanira u Rwanda no kudusubiza mu icuraburindi FPR-INKOTANYI yatuvanyemo.”
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…