Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero rya ADEPR ryafashe iya mbere mu guhana abayigizemo uruhare no kubambura inshingano z’ubushumba.

Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba b’Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.

Iri torero ryitabiriwe n’abashumba bakuru ndetse n’abandi bari mu nzego z’ubuyobozi bwa ADEPR, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iri torero ryateguwe kugira ngo abaryitabiriye basobanukirwe neza ibyasenye u Rwanda n’Abanyarwanda, bityo bibafashe gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda.

Ati “Iri torero ryateguwe hagamijwe gufasha abashumba n’abo bayobora kumenya amateka y’Igihugu, bakamenya ibyasenye Igihugu n’Abanyarwanda ndetse bikabafasha gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda.”

Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, kandi ko mu bayigizemo uruhare harimo n’abari abashumba muri ADEPR.

Ati “Iyo tubonye ko abashumba ba ADEPR bari mu batatiriye igihango cy’Igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi twahisemo kubambura inshingano zo kuba Abashumba mu Itorero ryacu.”

Minisitiri Dr Bizimana yashimye uruhare ADEPR igira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuvuzi n’izindi gahunda zifasha imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yanashimye uburyo iri Torero ryitwaye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, agaragaza ko ryafashe imyanzuro ikomeye yo kwemera amakosa yakozwe na bamwe mu bari abayobozi baryo no kuyakosora.

Ati “Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.”

Yakomeje ati “Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk’uko tubibona mu madini amwe n’amwe.”

Amadini agihishira abagize uruhare muri Jenoside yaburiwe

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko hari amadini n’amatorero agihitamo kurengera bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agamije kurinda isura yayo aho kwemera ibyakozwe no kugira uruhare mu kubikosora.

Yavuze ko aho kugira ngo ayo madini afashe abo bantu kwemera amakosa yabo no kugororoka, hari abayoboke bayo ifasha guhunga u Rwanda kugira ngo badakurikiranwa n’ubutabera.

Ati “Hari amadini amwe n’amwe ahitamo kurengera abo bantu kubera ko asanga ishusho ry’iryo dini n’itorero ryanduye bagahitamo kumuhishira cyangwa kumuvana mu Rwanda bakamujyana kumuhisha mu kindi gihugu aho kugira ngo bamufashe na we agororwe, agororoke, abe umuntu muzima.”

Mu kiganiro yatanze, Dr Bizimana yagarutse ku irondabwoko nk’imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gusenya Ubunyarwanda, uruhare amadini n’amatorero yabigizemo ndetse n’urwo akwiriye kugira muri iki gihe mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Topics


Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →
-->