Bazubaka ibirimo inzu 24: Umusanzu w’urubyiruko rw’i Nyaruguru ruri ku Rugerero mu iterambere

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024, rukomeje ibikorwa by’Urugerero rudaciye ingando, aho rukora ibikorwa bitandukanye by’ubukorerabushake bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.

Intore zisaga 1200 ziri mu bikorwa byo kubaka utugari icyenda, amarero abiri, inzu 24 n’ubwiherero 50 by’abatishoboye, uturima tw’igikoni 24, ingarani esheshatu, gukora mihanda ya kilometero ebyiri, bakagira uruhare mu bukanguramba butandukanye kuri gahunda za Leta.

Kanyange Valérie uri mu Ntore zubatse Urugo mbonezamikurire (ECD) mu Murenge wa Mata, Akagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Nyamyumba, yavuze ko yishimira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu binyuze muri uru Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, kuko basobanukiwe neza ko gukunda Igihugu ari ukugikorera utizigamye.

Ati “Impamvu mpora nza ntasiba nagiraga ngo ntange umusanzu wanjye haboneke ishuri ryigiramo abana bato, bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri, bikabavuna bo n’ababyeyi babo.”

Uyu mukobwa agaragaza ko yakoze ibyo n’umutima udahatwa ndetse atagambiriye igihembo, akemeza ko ayo mashuri bari kubaka azigiramo barumuna be n’abaturanyi, akabishingira ko na we ayo yigiyemo yubatswe n’abandi.

Ati “Nanjye ayo nigiyemo si jye wayubatse. Iyo ntegereza kwigira mu mashuri nubatse, ubu mba ntaratangira kwiga.”

Nyirishema Byiringiro Jean de Dieu, wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro, avuga ko imirimo bakoze yo kuvugurura ibiro by’Akagari ka Gabiro ibateye ishema nk’urubyiruko, kuko bizatuma abaturage bahererwa serivisi ahafite isuku.

Umuyobozi mu Ruganda rw’Icyayi rwa Mata, Karyabwite Eric, rwafatanije n’Intore za Mata kubaka urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), we yagize ati, ati “Ubu bufatanye batweretse buzafasha ababyeyi batuye hano n’abana babo bazaharererwa, ariko na twe bizadufasha, kuko uruganda ntabwo twakora tudafite abakozi, kandi bari mu miryango ifite abana, bazafashwa n’iyi ECD.”

Iyo ECD avuga yatwaye miliyoni zisaga 30 Frw zirimo miliyoni hafi 10 Frw zibarwa mu mirimo y’amaboko y’Intore, mu gihe uruganda rwatanze miliyoni 20Frw zaguzwemo ibikoresho, naho Akarere kagatanga ikibanza.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Rujuga Justin, yongeye kwibutsa Intore z’i Nyaruguru ko ibikorwa by’ubwitange byahozeho mu muco nyarwanda, kandi byagiraga akamaro.

Ati “Ubukorerabushake bwagize uruhare mu mpinduka nyinshi zo mu Gihugu. Iyo bavuze Ubudehe n’uruhare bwagiraga mu gufasha ababaga baraye ihinga, burya ni ubufatanye baba bavuga.”

Yakomeje abibutsa ko mu Itorero baherukamo bahize gukora ibikorwa byinshi bihindura ubuzima bw’Igihugu, abasaba kutazatezuka.

Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, guharanira kugira ubumwe, n’ubwitange.

Urubyiruko rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwatangiye ku wa 13 Mutarama, rukazasozwa ku wa 28 Gashyantare 2025. Rwitabiriwe n’intore 69.270 zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023/2024 mu turere twose tw’igihugu.

Ruri mu byiciro birimo amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, amashuri nderabarezi, n’abo mu cyiciro cy’ubuvuzi (Associate Nursing Program).

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->