Batumye abatishoboye bamwenyura: Tujyane aho urubyiruko rwa Kayonza ruri gukorera Urugerero

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kayonza hari urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu 2023/2024 ruri ku Rugerero, ruri gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bihindura ubuzima n’imibereho byabo.

Ibi bikorwa byatangiye ku wa 13 Mutarama 2025, bifasha abaturage benshi mu buryo bugaragara.

Abari ku Rugerero bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorerabushake bigamije iterambere rusange.

Ndayishimiye Jean Eric ukorera Urugerero mu Murenge wa Rukara, yavuze ko we na bagenzi be bahisemo kubakira umuturage inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ifite ubwiherero n’igikoni kugira ngo bamufashe gutura ahantu heza.

Ati “Ubuyobozi bwatumenyesheje ko uyu muturage afite amatafari yabumbiwe n’abaturage, afite amabati n’ibindi. Dutangira gupima inzu, turayizamura kuko bamwe muri twe tuba turi abafundi, abandi bakaza ari abayede. Ubu tugiye kuyikinga ndetse tunamwubakire ubwiherero n’igikoni.’’

Ndayishimiye yakomeje avuga ko hari urubyiruko rwinshi rwahinduye intekerezo, nk’abaje batazi guterura icyondo, abahungukiye inshuti n’ibindi byinshi byiza bibaranga ku Rugerero.

Uyu musore yavuze ko intego yabo ari ugufasha abaturage benshi, yaba mu kububakira imirima y’igikoni n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere ry’igihugu.

Iradukunda Alice utuye mu Murenge wa Nyamirama, yavuze ko aho atangiriye Urugerero yungutse ibirimo ubwitange no gukorera hamwe n’abandi, ndetse n’ubundi bumenyi atakuye ku ishuri.

Yavuze ko yamenye agaciro k’igihugu n’uburyo umusanzu we uri mu bizakizamura kuruta uko mbere yabitekerezaga.

Iradukunda Ariane wo mu Murenge wa Ruramira, we yavuze ko akarasisi bakorera ku Rugerero kamufashije gukangura ubwonko bwe ndetse no gukora siporo ngororamubiri.

Yavuze ko kandi ibiganiro bahabwa ku Rugerero byo bigenda bibafasha mu kumenya amateka y’ibyaranze u Rwanda ku buryo barushaho gusigasira ibyagezweho.

Nyirabucyana Eliana w’imyaka 85 ni umukecuru utuye mu Murenge wa Nyamirama. Ni umwe mu bari batuye mu nzu nto ihora igwa, ku buryo ubuzima bwe bwari mu kaga. Yashimiye Perezida Kagame washyizeho Urugerero rutumye agiye gusazira mu nzu nziza.

Ati “Numvaga ko rimwe imvura izagwa iyi nzu ikangwira kuko bahoraga bayisana ikongera igasenyuka bakongera bagasana. Ubu rero ndashima Imana ko yakoresheje uru rubyiruko nkaba ngiye kubona inzu nziza.’’

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sewase Jean Claude, yabwiye uru rubyiruko ko ku Rugerero bahatorezwa umuco wo gukora, indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’ibindi.

Yabasabye kurangwa n’ubupfura mu byo bakora byose, abibutsa ko indangagaciro bari kwigishwa nibazikomeza zizabafasha kubaka u Rwanda rwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uruhare rw’Intore ziri ku Rugerero ari ndashyikirwa kuko zibafasha muri byinshi nko kubaka uturima tw’igikoni dufasha mu kurwanya imirire mibi, kubakira abatishoboye bafatanyije n’izindi nzego, guharura imihanda y’imigenderano n’ibindi.

Ati ‘‘Iki gihe baba bazamara gisiga umusaruro w’ibikorwa byinshi, rero kuba bari gufatanya n’ubuyobozi kandi bakabikora ku bushake byongera umusaruro w’ibyo tuba tubitezeho kandi tukaba tubyishimira tunashimira uru rubyiruko.”

Urugerero ni gahunda ya Leta iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011. Rwatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 15 Kamena 2013.

Iyi gahunda ifasha gutoza urubyiruko umuco w’ubukorerabushake, indangagaciro z’umuco Nyarwanda na kirazira, gukunda igihugu no kugiteza imbere bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’ubwitange, bakorera aho batuye ndetse bigafasha mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruri gukorwa n’urubyiruko 69.270. MINUBUMWE igaragaza ko kuva mu 2013 Urugerero rutangiye rumaze gukorwa n’abarenga ibihumbi 500, ibikorwa by’iterambere bamaze gukora bikaba bifite agaciro k’arenga miliyari 2$.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->