Amajyaruguru: Abavuga rikumvikana basabwe kwimakaza Ndi Umunyarwanda
Kuwa 15 Ukuboza 2023, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda bigenewe abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abaha ikiganiro cyagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.
Yagaragaje Ubunyarwanda nk’isano yahuzaga Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, bwaje gusenywa n’abakoloni bafatanyije n’abamisiyoneri bimitse urwango n’amacakubiri byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yifashishije ingero z’ubushakashatsi, yasobanuye ko mbere y’umwaduko w’abakoroni, Abanyarwanda bari bagize umuryango umwe, basangiye ururimi, umuco n’Igihugu. N’ubwo amakimbirane ataburaga, nta na rimwe higeze haba intambara hagati y’ibyaje kwitwa amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.
Yasabye abavuga rikumvikana bo muri iyi Ntara gushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose mbere yo kwibona mu moko, isano, idini, Akarere, igitsina n’ibindi, ibyo kandi bakabitoza abana babo babaha uburere bwubakiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Yagaragaje ko bikwiye gukomeza gushyira ingufu mu bukangurambaga ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zigamije gukunda Igihugu, kwiha agaciro no gukunda umurimo, ibyo bikajyana no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no guteza imbere ibiganiro by’amateka mu nzego zose.
Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Minisitiri Dr Bizimana yibukije ko Kwibuka ari inshingano ya buri wese kuko ari umwanya wo kongera kubaka Ubunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Ibi biganiro byabereye muri IPRC-Musanze, byitabiriwe n’abasenateri, abadepite, abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara, abayobozi b’Uturere, abanyamadini n’amatorero, abayobozi b’amashuri makuru, abayobozi b’ibitaro, abahagarariye Urugaga rw’Abikorera, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abagore, n’abandi.
Bafatanyije gusesengura mu buryo burambuye ibikibangamiye ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hibandwa ku mwihariko w’Intara yabo y’Amajyaruguru, banafata ingamba zo kubikumira.
Nk’abavuga rikumvikana, biyemeje kwibutsa abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ko gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese, kandi ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kugaragaza abashaka kubuhungabanya.
Biyemeje kongera imbaraga mu gutanga ibiganiro byigisha Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu byiciro byose, ndetse no gushishikariza abatuye iyi Ntara kubana mu mahoro no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabazanamo amacakubiri.
Ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu Ntara y’Amajyaruguru byahawe insanganyamatsiko igira iti, ˝Ubumwe bwacu, isoko y’iterambere no kubaka u Rwanda twifuza.” Ni insanganyamatsiko Intara yahisemo nyuma y’uko kuwa 25 Kanama 2023 isuwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaganira n’abavuga rikumvikana bakomoka cyangwa batuye muri iyi Ntara. Mu mpanuro ze, yashimye iterambere rimaze kugerwaho muri iyi Ntara, ariko yibutsa ko iyo abayituye baba bashyize hamwe bakabaye bageze kure kurusha uko bimeze ubu.
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…