Abarimu biyemeje kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amahugurwa y’abarimu b’amateka yaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kuva kuwa 11 Nzeri 2023  ku kunoza imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasojwe. Abarimu bafashe ingamba zitandukanye zigamije kwigisha neza amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abarimu 416 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu. Bagaragaje inzitizi bahura na zo zirimo ubuke bw’imfashanyigisho ndetse no kuba bitoroshye kwigisha amateka yaguteye ibikomere wowe ubwawe cyangwa abanyeshuri wigisha.

Izi nzitizi baziganiriyeho n’inzobere zabasuye zibaha ibiganiro, zirimo izaturutse muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) n’imiryango itandukanye irimo Interpeace, Aegis Trust, na Prison Fellowship Rwanda. Baganirijwe kandi na Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien ndetse n’umushakashatsi kuri jenoside Tom Ndahiro.

Muri ibyo biganiro byaranzwe no gusasa inzobe hagaragazwa ibibazo biri mu myigishirize y’amateka y’u Rwanda muri rusange n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ndetse n’uburyo byakemuka, abarimu n’inzego zitandukanye zateguye aya mahugurwa bafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Abarimu b’amateka biyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’amashuri yabo mu gushaka Inyoborabarezi (Teachers’ Guide) ku myigishirize y’amateka y’u Rwanda boherejwe na REB kugira ngo bayikoreshe icyo yateguriwe;
  2. Abarimu b’amateka bemeye ko na bo ubwabo bagifite ibikomere bifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko biyemeje kurwana urugamba rwo gukira ibyo bikomere kugira ngo babashe gufasha abana bato kumenya neza amateka y’u Rwanda no gukira ibikomere baterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo Jenoside iba bari bataravuka;
  3. Abarimu b’amateka biyemeje gukoresha neza imfashanyigisho zitegurwa na REB n’izindi nyandiko zemejwe na MINUBUMWE kugira ngo birinde kugwa mu mutego wo gukoresha imvugo zigoreka amateka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bigisha.
  4. Abarezi barasabwa kwakira neza amateka y’u Rwanda, ameza n’amabi, bakayagira ayabo mbere y’uko bayigisha abana batayabayemo.
  5. Abarimu biyemeje guha agaciro isomo ry’amateka kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, kandi bakarenga ibikomere batewe na yo kugira ngo bigirire icyizere mu gihe bigisha abana amasomo afite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
  6. Abarimu b’amateka barasabwa gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakabibutsa ko ari ngombwa kumenya ibyiswe amoko byakoreshejwe mu gucamo Abanyarwanda ibice ariko bakabereka neza ko nyuma y’ibyo Abanyarwanda bahisemo kuba umwe muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda;
  7. Abarimu b’amateka biyemeje guhora bakora ubushakashatsi ku mateka y’ u Rwanda n’ aya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, kugira ngo babone impamba ihagije ituma babasha gufasha abana bigisha mu rugendo rwo gukira ibikomere baterwa n’amateka y’u Rwanda no kwimakaza ubudaheranwa.
  8. Abarimu b’amateka bagiriwe inama yo kuba inshuti z’abana kugira ngo babagirire icyizere kandi babashe kubisanzuraho no kubasangiza amakuru ku bikomere batewe n’amateka, kugira ngo babone uko babafasha mu rugendo rwo gukira ibyo bikomere;
  9. Ubuyobozi bw’amashuri burasabwa gukoresha ubushobozi buhari mu gufasha abarimu n’abanyeshuri gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zo ku rwego rw’Akarere zibegereye cyangwa izo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ahandi hantu habitse amateka y’u Rwanda ya mbere na nyuma y’ubukoroni;
  10. Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kizategura amahugurwa yihariye kandi ahoraho azafasha abarimu b’amateka kunoza imyigishirize y’amateka y’u Rwanda birinda kurangwa n’amarangamutima ahubwo bagasobanura ibyo bigisha bashingiye ku bimenyetso n’amakuru bihamye byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
  11. MINUBUMWE izakomeza gufatanya na MINEDUC mu gukurikirana no gusuzuma uko imyigishirize y’amateka y’u Rwanda mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza irushaho kunozwa.
  12. REB igiye kuvugurura integanyanyigisho n’imfashanyigisho z’isomo ry’amateka n’iry’imbonezamubano n’iyobokamana kugira ngo bihuzwe n’igihe hibandwa ku byavuye mu bushakashatsi bunyuranye ndetse n’ibitekerezo byatangiwe muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo.
  13. Abarimu b’amateka barasabwa gufata iya mbere mu gusubiza no kunyomoza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje uburyo butandukanye harimo n’imbuga nkoranyambaga.
  14. Abarimu b’amateka barasabwa kwitabira gahunda za Leta zifasha kwimakaza imibanire myiza n’iterambere aho batuye, nko Kwibuka, Inteko z’abaturage, Umuganda n’izindi kugira ngo barusheho kumenya ibibazo byugarije umuryango kandi bagire uruhare mu kubikemura.
  15. Abarimu b’amateka barasabwa gufata iya mbere mu kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane mu bigo by’amashuri bakumira imvugo n’ibikorwa bishobora kugira uwo bikomeretsa.   

Mu bitekerezo byatanzwe hagamijwe ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abarimu bagaragaje ko hajya hategurwa amahugurwa y’abarimu b’amateka mu buryo buhoraho, ndetse basaba ko amateka y’u Rwanda yongererwa ingufu mu bizamini bya Leta ku banyeshuri bose kugira ngo abanyeshuri bagire ingoga yo kuyiga n’abarimu bayigishe bashishikaye.

Abarimu bagaragaje ko isomo ry’amateka y’u Rwanda rikwiye gushyirwa mu mashami yose ndetse rikongererwa amasaha yo kuryigisha kurusha amateka y’ibindi bihugu.

Kugira ngo ibyo bigerweho, abarimu basabye kandi ko hategurwa igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kigashyirwa mu mashuri kikunganira abarimu mu gutegura amasomo (Rerefence book).

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->