ABANYARWANDA BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO

Ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Abanyarwanda bifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye iki gikorwa mu bitekerezo batanze, bagaragaje ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guharanira amahoro, kubumbatira ibyagezweho no gukumira ibyahungabanya amahoro birimo ubukene, gukoresha ibiyobyabwenge, amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Ubumwe n’ubudaheranwa, Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye.”

Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Uhoraho Munezero Clarisse, yagaragaje ko intambwe imaze guterwa mu kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ishimishije, asaba Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ubumwe kuko ari bwo soko y’amahoro arambye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 500; biyemeje kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu bahangana n’ibyonnyi by’amahoro bigaragara mu Rwanda harimo agahinda gakabije n’ihungabana.

Colbert Rulinda ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango “Rwanda We Want”. Nk’urubyiruko, yavuze ko we na bagenzi be bakora uko bashoboye kugira ngo bahangane n’ibitera ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

Debby Karemera, we yavuze ko mu kigo Peace Building Institute asanzwe akoramo akazi k’ubujyanama, buri mwaka bahugura urubyiruko ku bigize amahoro arambye n’uko byasigasirwa.

Mu bindi byonnyi by’amahoro byagaragajwe harimo gutakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, imikoreshereze itanoze y’ikoranabuhanga, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, abagoreka amateka y’Igihugu, imvugo zibiba urwango amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yagaragaje ko mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukwiye gukomeza kugaragaza ukuri kw'amateka bashimangira intambwe yatewe kuwa 20 Nzeri 2023 yo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu Murage w'Isi wa UNESCO.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Mukabalisa Donatile yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira aho Igihugu kigeze mu kubaka amahoro arambye ariko ko badakwiye kwirara, ahubwo bakwiye guhora bashaka icyakorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kwiyubaka kurushaho.

Buri mwaka tariki ya 21 Nzeri, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Igitekerezo cy’umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro cyavutse ku itariki ya 30 Ugushyingo 1981, ubwo Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafashe umwanzuro wo “Gushimangira amahame y’umuco w’amahoro ku isi no ku bayituye bose”.

Mu bikorwa byaranze kwihiziza Umunsi Mpuzamahanga w’amahoro mu Rwanda harimo kuhira Igiti cy’Amahoro mu busitani bw’Inteko Ishinga Amategeko, nk’ikimenyetso n’urwibutso ko amahoro agomba kubungabungwa no gusigasirwa ku buryo buhoraho kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->