Uwacu yasabye abatanga serivisi kwimakaza Ikinyarwanda
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco Uwacu Julienne, yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururumi kavukire, byari bifite insanganyamatsiko igira iti «Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza».
Mu ijambo rye, yagaragaje ko abahanga mu burezi no mu kwigisha indimi bahamya ko iyo umwana yamaze kumenya neza ururimi kavukire rwe byoroha kwiga indimi z’amahanga, bityo asaba ibyiciro bitandukanye by’amashuri gushyira ingufu mu myigishirize inoze y’Ikinyarwanda.
Yifashishije imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda 99,7% bakoresha Ikinyarwanda, yasabye abantu bose batanga serivisi kuzitanga bakoresha ururimi Abanyarwanda hafi ya bose bumva ikinyarwanda.
Umunsi mpuzahanga w’ururimi kavukire washyizweho n’icyemezo cyafashwe n’Inama rusange ya UNESCO mu 1999 kubera akamaro gahanitse indimi kavukire zifitiye benezo.
Uyu munsi ugamije gusigasira indimi kavukire ziri hirya no hino ku Isi kubera ko harimo zimwe na zimwe zigenda zicika kandi zihatse ubumenyi butandukanye ; akaba ari yo mpamvu zigomba kwitabwaho no gutezwa imbere.
Ibikorwa byo kwita ku ndimi kavukire nanone bigamije gufasha abantu kugira ubusabane no kungurana ubumenyi binyuze mu ndimi zabo, ikaba n’inzira yo gukomeza ubumwe mu bazivuga. Ubu bumwe ni bwo indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu igarukaho igira iti, « Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza. »
Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, ni ururimi umwana w’Umunyarwanda amenya bwa mbere, ni ukuvuga ururimi rwa mbere mu zo amenya akivuka, urwo avuga mbere y’izindi. Ni ururimi rutuma Abanyarwanda basangira imyifatire, imitekerereze n’imigenzereze imwe, kuko ari rwo muyoboro w’indangagaciro ziri mu muco wabo, rukaba ingobyi y’umurage w’abaruvuga.
Mu Rwanda, Ikinyarwanda gikoreshwa n’Abanyarwanda hafi ya bose, kikanakoreshwa n’abatari bake mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Ubushakashatsi bunyuranye bugaragaza ko abavuga Ikinyarwanda bose hamwe bagera kuri Miliyoni 40 bagizwe n’abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo. Kuba Ikinyarwanda gikoreshwa n’Abanyarwanda hafi ya bose, ni umusingi w’ubumwe.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…