Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 59. Hashyinguwe indi mibiri 10.
Mu kiganiro yatanze ku mizi ya politiki yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye agaragaza akamaro ko kwibuka no gushyingura imibiri igenda iboneka. Ati, “Kwibuka no gushyingura ikinini bidufasha ni ukuzirikana indangagaciro zaranze abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzigiraho, ni na cyo batwifuzaho cyane”
Yagaragaje ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe ahubwo ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, babeshya nkana kuko jenoside idashobora kubaho ubutegetsi buriho butabishatse.
Ati, “Kugira ngo twumve jenoside icyo ari cyo hari ihame twese dukwiye kumenya. Ihame ni uko iyo ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba. Jenoside ibaho kuko habayeho umugambi wo kwica icyiciro cy’abantu. Iyo uwo mugambi ubaye akenshi Leta iba iwushyigikiye cyangwa ari na yo yawuteguye. Ni na cyo cyabaye mu Rwanda kuva ku gihe cy'ubutegetsi bwa Leta ya Kayibanda kugeza ku ya Habyarimana. Umugambi wo gutsemba Abatutsi wamaze imyaka 35.”
Yerekanye ko abagoreka amateka y’u Rwanda bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, birengagiza ko Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa Leta yayishyize mu bikorwa we ubwe yiyemereye kugira uruhare muri gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.
Ati, “Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaburaniye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku wa 1 Gicurasi 1998, aho yemeye ibyaha 11. Kimwe mu byaha yemeye ni uko mu 1994 habayeho ibitero byateguwe byibasira Abatutsi, biturutse ku mugambi wateguwe mbere ya 1994. Uwo mugambi waje ari umusozo w’urwango n’ingengabitekerezo yabibwe n’abanyepolitiki babi bategetse u Rwanda kuva mu 1959.”
Minisitiri Dr Bizimana yasoje ikiganiro cye asaba ababyeyi kwigisha abana kubana n’abandi neza, gukunda Igihugu no kugikorera, ubwangamugayo, ubutwari, n'ishyaka. By'umwihariko yashimye ubutwari bwaranze Ndagijimana Callixte wari Burumesitiri wa Komini Mugina muri Jenoside yakorewe Abatutsi, warwanye ku Batutsi kugeza yishwe. Ati, “Aya mateka tuyubakireho, tuzasige u Rwanda rutemba amata n’ubuki."
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…